AmakuruIkoranabuhanga

Leta y’u Bushinwa yafunze urubuga rwa Wikipedia

Guhera muri Mata uyu mwaka gusura urubuga rwa Wikipedia uri mu Bushinwa ntibizongera kwemera kurukoresha uriyo.

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo BBC , Time Magazine byanditse ko  mbere byari ikibazo gukoresha Wikipedia mu gice cy’Igishinwa gusa ubu noneho byanze no mu zindi ndimi.

Ubuyobozi bwa Wikimedia Foundation bushinzwe Wikipedia, bwavuze ko “Mu mpera za Mata nibwo twabonye ko Wikipedia idafunguka mu Bushinwa nyuma yo kugenzura abasura uru rubuga. Ubu turemeza ko Wikipedia yafunzwe mu ndimi zose.”

Inzobere zishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imbuga zishakirwaho amakuru, nizo zavumbuye ko uru rubuga rwafunzwe mu Bushinwa zigendeye ku mibare y’abarusuraga baherereye mri icyo gihugu.

Leta y’u Bushinwa yafashe icyemezo cyo gufunga urubuga rwa Wikipedia mu ndimi zose mugihe ubuyobozi bwa Wikimedia Foundation bushinzwe Wikipedia, bwavuze ko butigeze bwihanangirizwa cyangwa ngo bumenyeshwe mbere yo kwangirwa gukorera mu Bushinwa.

Wikipedia yiyongereye ku zindi mbuga nka Google, Facebook, Twitter, Snapchat, Netflix, YouTube n’izindi mbuga zitangaza amakuru zahawe akato mu Bushinwa.

U Bushinwa sicyo gihugu cya mbere gifunze urwo rubuga kuko mu mwaka wa 2017 byarakozwe muri Turukiya ndetse no muri Venezuela.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger