AmakuruImyidagaduro

Leta yategetse uyu muraperi w’imyaka 7 kureka umuziki yabirengaho agafungwa

Leta ya Uganda yasabye umuraperi wahisemo kwinjira muri muzika akiri muto kuko afite imyaka 7 y’amavuko gusa witwa Fresh Kid, mu gihe yaba atabikoze agafungwa nk’undi wese wishe amategeko.

Minisitiri w’urubyiruko muri Uganda, Florence Nakiwala yabwiye BBC ko impamvu basabye uyu mwana guhagarika umuziki ari uko muri Uganda itegeko rigenga umurimo rivuga ko nta muntu wemerewe gukora adafite imyaka y’ubukure 18.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya NBS yo muri Uganda, Minisitiri Florence yanaburiye uyu mwana ko mu gihe atakubahiriza amategeko yajyanwa muri gereza.

Yagize ati ” Ubuyobozi buri guhangana n’ikibazo cyo gukoresha abana imirimo ivunanye. Urababona hirya no hino bahinga, mu bucuruzi buciriritse n’ubw’agataro.”

Nakiwala yanagaragaje kandi ko Patrick Ssenyonjo uzwi nka Fresh Kid Patrick yataye ishuri kubera ko igihe cyose yabaga ahugiye mu b y’umuziki mu gihe abandi bana bangana bo babaga bari kwiga.

Francis Kamoga ureberera inyungu z’uyu mwana we yabihakanye yivuye inyuma avuga ko yajyaga ku ishuri nk’ibisanzwe.

Francis Kamoga yabwiye  BBC ko uyu muraperi yakoraga ibitaramo ku wa gatandatu no ku Cyumweru gusa, afite indirimbo imwe gusa ifite amashusho n’izindi 3 zidafite amshusho mu gihe cy’umwaka umwe amaze mu muziki.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko uyu mwana yamubonye mu cyaro aririmba indirimbo z’abandi bahanzi maze amujyana i Kampala mu mujyi atangira no kumwishyurira amafaranga y’ishuri.

Yongeyeho ko ibyo Fresh Kid akora atari akazi kuko atabihemberwa. Kamoga ati “ Namuvumbuye mu cyaro yigana indirimbo zimwe, muzana mu mujyi, ntangira kumwishyurira amafaranga y’ishuri.”

Mu ndirimbo iherutse y’uyu mwana w’umuhungu yise Banteka, aba aririmba mu mvange y’Ikigande n’ururimi rwo ku muhanda, yamagana abantu bakomeje guhwihwisa ko atajya ku ishuri.

Ati “ Bansuzugura kubera imyaka yanjye, mba numva ibihuha mwirirwamo mwibaza muti ‘ese aziga? Abahombyi bari kurira bahamagara ba nyina, niba untinya mpa amafaranga. Ndi umucamanza utavangura …”

Abantu batandukanye bahise bakoresha imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook bamagana uwo mu minisitiri, bavuga ko afite imyumvire iri hasi kuko n’abandi bahanzi bamamaye cyane ku Isi nka Justin Bieber, Serena Gomez… batangiye uyu mwuga bakiri bato cyane.

Reba hano indirimbo ye 

https://www.youtube.com/watch?v=3a2ETS5bLZk

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger