Amakuru ashushyePolitiki

Leta yafatiye ingamba abajyaga kwiga mu mahanga bakoresha ibiyobyabwenge

Umunyeshuri w’Umunyarwanda ugiye kwiga mu mahanga azajya abanza kwerekana icyemezo cy’ibitaro byemewe, gihamya ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) ku bufatanye na za Ambasade z’u Rwanda hirya no hino ku isi, risobanura ko biri muri gahunda yo kumenya amakuru y’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mahanga kugira ngo bakomeze gukurikiranwa no gufashwa kwiga bagasoza amasomo yabo kandi neza.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko  ari ukugabanya ibibazo abanyeshuri bahura na byo birimo gusibizwa cyane mu mashuri kubera gutsindwa amasomo n’ibindi bitandukanye nko gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa inzoga birenze urugero, kwirukanwa muri za Kaminuza no gusubizwa ku ngufu mu bihugu baturutsemo kubera kutitwara neza.

Iri tangazo ryasohotse muri iki Cyumweru turi gusoza, rivuga ko abitegura kujya gukomereza amasomo yabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi kuri bufasha bwa Leta, ubutwererane cyangwa abirihira, bazajya batanga imyirondoro yabo muri Ambasade z’u Rwanda bakanerekana ko batigeze bakoresha ibiyobyabwenge.

Uretse iri tangaza ariko hashyizweho  gahunda y’ibiganiro by’umunsi umwe bizajya bihabwa abagiye kujya kwiga mu mahanga kugira ngo bagirwe inama z’uko bakirinda biriya bibazo byatuma batarangiza amasomo yabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger