AmakuruPolitiki

Leta ya DRCongo yashinje Leta y’u Rwanda kuyiba ingagi n’inguge

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango w’Abibumbye, Georges Nzongola Ntalaja yavuze ko bizwi neza ko u Rwanda rwari rwarigaruriye Congo mu 1998 kugeza 2003 ndetse rukanasahura ibirimo umutungo kamere urimo ingagi n’inguge.

Ibi birego yabivuze kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Ukwakira 2022 i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nteko rusange ya LONI (UN).

Yagize ati “Buri wese arabizi ko u Rwanda rwari muri Congo mu 1998 kugeza 2003, rukahakora bibi byinshi birimo no gusahura ubukungu ndetse uyu munsi rukaba mu bihugu bya mbere byohereza hanze zahabu na coltan byavuye muri Congo n’indi mitungo kamere irimo ingagi n’inguge zakuwe mu mashyamba ya Congo zikajyanwa mu Rwanda.”

Mu gusubiza ibyatangajwe na Georges Nzongola Ntalaja, Uwungirije ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye, Robert Kayinamura, yagaragaje ko RDC kuva mu gihe cy’ubukoloni yanyuze mu bihe bibi bicyiyikurikirana, aho yumva ko ibibazo byayo ari abandi babitera by’umwihariko u Rwanda.

Ati “Mu myaka 28 gusa ishize u Rwanda rushinjwa ibi birego bya buri munsi, iyo nta mazi ahari ni u Rwanda, nta mashanyarazi, ni u Rwanda, nta mihanda ihari ni u Rwanda, ni imyumvire y’ubukoloni…dukeneye kurenga iyo myumvire tukajya mu buryo kwishakamo ibisubizo bikemura ibibazo mu bihugu byanyu”.

Kayinamura yakomeje agira ati “Ntushobora gushakira igisubizo ku wundi, ntushobora, ntabwo ushobora gushakira igisubizo hano ugomba guhangana n’ibibazo ufite mu gihugu ugashaka ibisubizo kandi birambye”.

Yakomeje avuga ibi bihe u Rwanda rubimenyereye kuko igihe cyose hari amatora muri RDC u Rwanda ruhozwa mu kanwa ariko yarangira ntihagire uwongera kubyumva.

Igihugu cya RDC kimaze iminsi gishinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo zacyo mu Burasirazuba.

Ibi birego byahakanwe n’u Rwanda ndetse rusaba iki gihugu gukemura ibibazo byacyo bwite kitabishinje abandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger