AmakuruAmakuru ashushye

Kwita Izina: Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria yahaye izina rye umwana w’ingagi

Dr. Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria kuva 1999  kugeza 2007. mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi  23 mu Karere ka Musanze , umwana w’ingagi yahaye izina yamwise izina rya  ‘Aremu’  rikaba ari izina rya kabiri rya Obasanjo, risobanura ngo buri mwana ni ingenzi mu muryango.

Ubundi Amazina yose y’uyu munyacyubahiro ni ‘Olusegun Mathew Okikiola Aremu Obasanjo’ muri uyu muhango we  ubwe yafashe rimwe mu mazina ye  “Aremu”. aryita umwana w’ingagi mu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi biganjemo abavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 07 Nzeri 2018  Abanyarwanda benshi n’abanyamahanga biganjemo ba mukerarugendo, baribitabiriye umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izinaabana b’ingagi 23 mu Karere ka Musanze ahazwi nko mu Kinigi.

Mu bandi banyacyubahiro  bise amazina abana b’Ingagi barimo :

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman: Yise umwana w’ingagi izina rya ‘Intarutwa’. 

Igikomangoma cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami: Uyu azwi nka Sheikh w’ibidukikije, wiyeguriye ubukerarugendo no kwita ku bidukikije. Umwana w’Ingagi yise izina yamwise  ‘NaYombi’

Dr. Noeline Raondry Rakotoarisa: Umuyobozi wa gahunda yo kubaka ubushobozi n’ubufatanye mu Ishami rya Loni rishinzwe, uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) . umwana w’ingagi yise yahaye Izina yamwise   ‘Imbaga’

Graca Machel: Yabaye umugore wa Nelson Mandela nyuma y’uko umugabo we wa mbere Perezida wa Mozambique, Samora Machel yitabye Imana. Ni impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore n’abana Umwana w’Ingagi yahaye  izina yamwise ‘Urugori’

Strive Masiyiwa: Ni rwiyemezamirimo wo muri Zimbabwe akaba n’umugiraneza. Ni we washinze akaba n’umuyobozi mukuru w’ibigo by’itumanaho mpuzamahanga n’itangazamakuru ari byo ‘Econet Wireless na Econet Media’. Umwana w’ingagi yahaye Izina yamwise ‘Ishusho’ 

Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria yahaye izina rye umwana w’ingagi yise izina
Twitter
WhatsApp
FbMessenger