Imyidagaduro

Kwigamba ko afite amashiringi menshi nicyo cyatumye Radio Mowzey akubitwa bikamuviramo urupfu : Wamala Troy

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Gashyantare 2018 nibwo Polisi yo muri Uganda yagejeje idosiye ya Wamala Troy mu rukiko , uyu niwe ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Radio ku kigero 100%.

Akigera mu rukiko, yambaye ibirenge , amapingu n’imyenda atari yahindura kuva yafatwa na Polisi, Wamala Troy yabajijwe imyirondoro ye maze yemeza ko ari we , ubugenzacyaha bwahise bumusomera ibyaha aregwa ariko we ntiyigeze ahabwa umwanya wo kwisobanura ngo kuko basanze ururukiko ruherereye Entebbe  rudafite ubushobozi bwo kuburanishja ibyaha bikomeye gutya. Wamala yahise asubizwa muri gereza.

Uyu mugabo uregwa urupfu rwa Radio ntabwo ahakana ko yasangiye nawe mu ijoro rya nyuma mu buzima bwa radio kuko ikinyamakuru Nile Post cyanditse  ko mu bugenzacyaha ku cyiciro cya polisi ya Katwe, Troy yemeye ko yasangiye na Mowzey Radio ndetse nizindi nshuti ze  ku munsi ww wa nyuma. Yagize ati “Ku meza twari kumwe na Hassan Lukwago, George Egesa, Mowzey Radio, Washington nanjye.”

Abwira umunyamakuru wa Nile Post uko byagenze yagize  ati “Intonganya zatangiye ubwo Radio yasabaga ko umuntu waba azi neza ko nta mafaranga afite yo kugura inzoga byaba byiza avuye kuri ayo meza.”

George Egesa na we ari mu bakurikiranyweho urupfu rw’uyu muhanzi. Uwitwa Hassan Lukwago[inshuti ya Washington] yafunzwe igihe gito akorwaho iperereza baza kumurekura arataha. Uyu  George Egesa niwe nyir’akabari Radio yakubitiwemo bikamuviramo gupfa.

Troy yakomeje avuga ko Radio akimara gusaba abatifite ko bava kuri ayo meza, ngo yahise akora mu mufuka azamura amashilingi 100,000 ayashyira ku meza hanyuma asaba ko buri wese wiyizeye yazamura ayo afite.

Abari bicaranye na Mowzey Radio ntabwo babashije kwerekana ayo mafaranga maze ngo afata icupa rya Black Label ryari riteretse ku meza ararifungura amisha inzoga kuri George Egesa [Nyirikabare] imirwano itangira ubwo itangira ubwo.

Yagize ati “Abacunga umutekano mu kabare [bouncers] bahise basabwa ko baterura Radio bakamusohora. Nanjye nasohotse mbakurikiye, nyuma nibwo namusanze aryamye hasi inshuti ze zimushagaye.”

Uyu mugabo uhakana ko atahiritse Radio ngo agwe nabi bitume akomereka mu mutwe nkuko babivuga ngo kuko yahise ajya gukina imikino ya Video, Ngo yafashe umwanzuro wo kujya kwihisha nyuma y’uko yumvise izina rye ritangiye gushyirwa mu majwi ko riri mu baryozwa urupfu rwa Mowzey Radio.

Ariko kandi Producer Washington wasangiraga na Radio n’abo bagabo bandi bavuzwe haruguru harimo n’uyu ufunzwe , we avuga ko uyu Wamala Troy ariwe wajugunye hasi Radio maze akagwa nabi umutwe ukameneka ari nabyo byatumye yitaba Imana.

Washington yagize ati “Ubwo twasohokaga mu kabari tugiye kugera hanze,  Troy [Uyu musore ufungiwe Entebbe]  yasohotse adukurikiye asakuza cyane ngo mwasuzuguye nyira akabari, mwasuzuguye nyiri akabare [Kuko nyine ngo Radio yamumennyeho inzoga nkuko uyu Wamala ufunzwe abivuga] . Ubwo yahise aterura Radio amukubita hasi. Ako kanya nahise numva umutwe wa Radio  usa n’umenetse. Icya mbere nakoze n’uguterura Mowzey ngira ngo muhe ubufasha bw’ibanze niko kumujyana kwa Muganga nubwo atabashije kurokoka .”

Mowzey Radio yitabye Imana ku wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa ku wa kuwa 3 Gashyantare mu cyaro cya Nakawuku muri Wakiso ku ivuko rye.

Yasomewe ibyaha aregwa anemeza ko imyirondoro ubushinjacyaha bufite ari iye
Yambaye amapingu ndetse nta ninkweto yambaye no mu myenda atari yahindura kuva yafatwa , niko yagiye mu rukiko ameze

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger