AmakuruPolitiki

Kwibuka tubikuramo imbaraga zituma Jenoside itazongera kubaho ukundi

Ayo magambo yuje ubutumwa bwubaka yatangajwe none ku wa 5 Gicurasi 2023 n’ Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka abakozi bari ab’Amakomini yahujwe akaba Akarere ka Huye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo kwiyemeza gukora ibyiza maze tukabivomamo imbaraga zo guhangana n’ingaruka za Jenoside.Yavuze kandi ko mu kwibuka hazirikanwa ko Jenoside yahagaritswe n’Abanyarwanda ndetse anashima ko u Rwanda ruyobowe neza aho buri wese afite amahirwe angana n’ aya mugenzi we.

Mayor Ange yibukije abakozi ko bashyira mu bikorwa gahunda za Leta,bityo abasaba gukorana urukundo n’ubwitange, yabwiye abaturage  guharanire kugira imibereho myiza mu bwitange no mu rukundo. Maze akomeza avuga  ko bagomba gukomeza kwigisha abato amateka no kubasobanurira neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 abakozi b’Amakomini yahujwe akaba Akarere ka Huye, byabereye mu busitani bw’Akarere ka Huye. Uwo muhango witabiriwe na Senateri George Mupenzi, Mayor w’ Akarere ka Huye, abashinzwe ingabo, Polisi  na RIB mu Karere, abakozi b’ akarere n’ imiryango ifite ababo bari abakozi b’ amakomini yahujwe akagira Akarere ka Huye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gikorwa kikaba cyatangiranye no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma maze Umuyobozi w’Ihuriro ry’amadini n’Amatorero mu Karere Pasteur Anicet Kabalisa atangira asengera gahunda zigiye gukurikirana maze mu isengesho rye agaragaza ko iri huriro ryifatanyije n’Akarere mu kwibuka.

Mu ijambo ry’ikaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Nshimiyimana Vedaste yagaye Leta mbi yateguye umugambi mubisha wa Jenoside. Yavuze ko Abanyarwanda bafite icyizere cy’imibereho myiza bubatswemo na Leta nziza y’ubumwe akomeza avuga ati: “Twiyemeje guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Yasabye abakozi kwirinda amacakubiri n’ivangura aho ryava hose agira ati: “Duharanire kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho dukorera no mu bo dukorera ndetse  Hanirindwa icyazana amacakubiri.” Yashoje ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikaba zikomeje kurinda ubusugire bw’Igihugu.

Mu kiganiro cy’ amateka RUTIKANGA Bernard yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa yagaragaje ko Abanyarwanda bari babanye bunze ubumwe mbere y’Abakoloni maze abakoloni bagasenye ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse nyuma bakaza gushyiraho amashyaka agaragaza ko ari  uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Mu ijambo rya Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye Siboyintore Theodat yakomeje imiryango ifite abari abakozi b’Amakomi bishwe muri Jenoside maze Yibutsa abakozi b’Akarere ko gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zikwiye gukomeza kujyana no gutanga serivise nziza mu kazi.

Nyakubahwa Senateri MUPENZI George wari umushyitsi mukuru yasabye buri wese gukomera ku rugamba rwo kubeshyuza abahaka n’abapfobya Jenoside maze ahamagarira cyane urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga mu guhangana n’ipfobya n’ ihakana rya Jenoside maze ashimira Leta y’ubumwe yimakaje politiki y’imiyoborere izira ivangura.

Igikorwa cyo kwibuka abakozi bari ab’Amakomini yahujwe akaba Akarere ka Huye cyasojwe no gushyira indabo kuri “monument” yanditseho amazina yabo yubatse ku biro by’ Akarere ka Huye ndetse akaba ari naho habereye igikorwa cyo kubibuka. 

Nyakubahwa Senateri Mupenzi George

Mayor wa Huye Ange Sebutege 

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye 

 

Pasteur Kabalisa Anicet

 

 

Rutikanga Bernard

Nshimiyimana Vedaste

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger