Imyidagaduro

Kwambara ubusa kuri bamwe, Umugore wa Safi kwiyicarira mu bafana n’utundi dushya twaranze ibirori bya Miss Rwanda2018-AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare nibwo i Kigali muri Convention Center habereye ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018. Muri ibi birori byasize Iradukunda Liliane ariwe wambitswe ikamba, hagaragayemo udushya twinshi kugeza n’ubwo abantu bamwe bicaraga bakibagirwa ko bari mu bantu bakagaragaza imyanya y’ibanga yabo. Dore udushya twaranze ibi birori.

Umukobwa yagaragaye yicaye ku buryo yari asa n’uwambaye ubusa.

Nk’ibisanzwe ahabereye ibirori haba hari itangazamakuru, ubwo ibirori byari birimbanyije nibwo hafashwe amafoto y’uko abafana bari bamaze dore ko DJ yacishagamo akabacurangira imiziki,  mu bari bitabiriye ibi birori ahanini hari higanjemo inshuti, ababyeyi n’abafana ba bamwe mu bakobwa bari bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda. Nibwo haje kugaragara ifoto y’umuntu w’igitsina gore yicaye ku buryo wabonaga imyanya ye y’ibanga dore ko abenshi bakomeje kuvuga ko yari yambaye ubusa buri buri.

Nuko yari yahisemo kwambara

Umugore wa Safi Niyonizera Judithe yanze kwicara mubanyacyubahiro yigira mu bafana.

Niyonizera Judithe umugore wa Safi Niyibikora wari umaze iminsi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yatunguranye muri ibi birori byo gutora Nyampinga maze abigaragaramo icyakora ntabwo yari yishyuye mu myanya y’icyubahiro yari yiyicariye mu bafana. Judithe yarari kumwe n’umusore w’ibigango usanzwe ucungira umutekano umugabo we Safi.

Iradukunda Liliane yatunguranye cyane yambikwa ikamba

Uyu Iradukunda Liliane  afite imyaka 18, ibiro 57 n’uburebure bwa metero 1.70 yaboneye itike mu ntara y’Uburengerazuba, uyu abenshi ntabwo bamuhaga amahirwe ko yakwegukana iri kamba kuko ntabwo yajyaga agaragara cyane ku mbugankoranyambaga yewe no mu majwi ntabwo yazaga muba mbere. Icyakora ibisubizo yatangaga byagaragaraga ko uyu mukobwa afite ubumenyi, yaje kwegukana iri kamba rero ndetse anaba Nyampinga uberwa n’amafoto.

 

Umukobwa wari warasabiwe umugisha n’intumwa y’Imana Rugagi ntabwo byamuhiriye

Ni kenshi havuzwe amakuru ko Bishop Rugagi usengera abantu bagakira agatera inda ingumba yifashishije amasengesho kandi bakabyara muri make umunyabitangaza, yari yasabiye umugisha umukobwa witwa Umunyana Shanitah ngo azabe Nyampinga w’ u Rwanda 2018, ariko Bishop Rugagi byamwangiye dore ko yari yanatangiye kumwamamaza yifashishije imodoka ye agendamo.

Nyuma yuko rero ayo makuru amenyekaniye, uretse no kuba Rugagi yari yasabye abakirisitu be ko buri umwe agomba kujya atora Umunyana Shanitah inshuro 600 ku munsi , yari yanafashe ifoto yuyu mukobwa ayishyira ku modoka ye imbere n’inyuma kugira ngo aho anyuze hose bajye babona uko bamutora.

Nubwo abantu benshi ariwe bahaga amahirwe , ntabwo ariwe wambitswe  ikamba dore ko bakimara gutangaza ko atakibaye Miss Rwanda 2018 abari baje kwitabira ibirori bishimiye ayo makuru bakoma mu mashyi.

Icyakora ntabwo yatashye ubusa kuko yabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’ u Rwanda ni Umunyana Shanitha.

Umunyarwandakazi Sonia Rolland wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka  yavuze ari uko abantu bohereje ubutumwa.

Byari byatangajwe ko uyu munyarwandakazi wabaye Miss France 2000 Sonia Rolland, ko araba ari mu bantu baragenda babaza abakobwa bahataniraga ikamba, Sonia wari waturutse i Burayi ntiyigeze avuga dore ko abafaa bohereje ubutumwa bugufi kuri Twitter basaba ko nawe yavuga maze aba aribwo avuga.

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger