Urwenya

Kutiga biragatsindwa

Umusore uzi akongereza gacye ukomoka kiradiha yagiye i Gisenyi kwirira ubuzima ku mazi, noneho yisasira agacyeka hasi aho ariryamira yota akazuba avuye koga, ubwo acyota haba hanyuzeho umuzungu aramubaza ati “Are you Relaxing?” Bisobanuye (Uri kuruhuka..).

Rudoviko ati “Wapi ngewe ndi rudoviko”;

Hashize iminota itanu hanyura undi muzungu aramubaza ati “Are you relaxing?”,

Undi nawe ati “ase ndababwira ngeze ryari ko nge nitwa rudoviko”….

Hashize akanya umunyamerika winyuriragaho arongera amubaza icyo kibazo, undi amusubizanya umujinya ati “No No No, Me Me Rudoviko”….

Arongera ati “Ka nihagurukire aba barezi bari kuntesha umutwe bakomeza kunyitiranya na Relakisingi”….

Mu gihe akiri gushakisha ahantu heza ho kwicara hatari abantu bamutesha umutwe aba abonye akana kakazungu nako kiryamiye kari kotizuba nawe arakabaza ati “Are you Relaxing?..”,

Akana karamwenyura kati “Yes, I am Relaxing”;

Rudoviko aba akanyujijemo inshyi mu matama ati “Wa Rwavumba we umuryango wawe uri kugushaka wakubuze nawe uri ahangaha ngo urota izuba!!!!!!”

hhhhhhhhhhh, ahwiiiiii

Twitter
WhatsApp
FbMessenger