AmakuruUrukundoUtuntu Nutundi

Kuri St.Valentin dore impano zoroheje waha umukunzi wawe akanezerwa

Mu buzima busanzwe tumenyereye ko guha abakunzi bacu impano ku munsi w’isabukuru yabo , Noheli  nahandi  ariko burya no ku munsi wahariwe abakunda uba ufite kubizirikana agaha impano umukunzi wawe.

Nubwo ku bakundana bizira uburyarya buri munsi uba ari uw’umunezero n’ibyishimo, burya ikintu cy’agaciro cyose kigenerwa igihe cyihariye, abantu bakicara bakongera kuzirikana no kwishimira ko kiriho.

Ni nayo mpamvu itariki ya 14 Gashyantare, umunsi ubusanzwe Kiliziya Gatolika yageneye Mutagatifu Valentin (Saint Valentin) ufatwa nk’umurinzi w’abakundana, warenze imbibi z’idini utangira kuzirikanwa no kwizihizwa na buri wese ufite uwo bakundana.

Ni umunsi abantu abato n’abakuru, abaroheje n’abakomeye usanga bongera kubwirana imitoma ari nako bahererekanya impano nk’uburyo bwo kongera kugaragarizanya agaciro buri umwe afite mu buzima bwa mugenzi we.

Impano ni kimwe mu bintu byerekana ko witaye ku muntu uyihaye. Iyo bigeze hagati y’abakundana byerekana ko umuzirikana cyane bityo bigakomeza urukundo rwanyu. Mu gihe turimo cya Noheli dore zimwe mu mpano wagenera umukunzi wawe gusa hari bamwe ariko usanga kumenya impano ikwiye bagenera abakunzi babo biba ingorabahizi.

  1. Chocolat

Niba uri umusore ukaba wibaza impano waha umukunzi wawe kandi yoroheje bitewe n’ubushobozi ufite, hari ubwoko butandukanye bwa ‘chocolat’ ushobora kumugurira kandi umutima we ukishima.

Kugira ngo birusheho kumuryohera, ushobora kuyiherekeresha indabo, ukaba wabimushyikiriza wowe ubwawe cyangwa ukamutumaho umuntu.

  1. Divayi

Nta cyashimisha umukunzi wawe kuri uyu munsi nk’impano ya divayi by’umwihariko itukura, dore ko nayo ubwayo isanzwe ikoreshwa mu kwizihiza urukundo.

Ushobora kumuha icupa rifunze neza, cyangwa ukaba wayikoresha mu guherekeza amafunguro mwasangiye haba mu rugo cyangwa aho mwasohokeye.

  1. Imyenda

Niba uteganya kuza gusohokana n’umukunzi wawe kuri uyu munsi mugasangira mwishimira urukundo ruri hagati yanyu, ushobora kumutungura ukamugurira ikanzu ari buze kuba yambaye.

Uretse kuba ibi bimurinda guhangayika ashakisha umwenda ari buze kwambara ukakunyura, ni ni uburyo bwo kumwereka ko urukundo umukunda rwaguhaye ubushobozi bwo kumenya ibimubereye.

  1. Inkweto

Si umusore cyangwa umugabo gusa ushobora gutungura umukunzi we akamugurira impano y’umwambaro, kuko n’umugore ashobora kubikora ariko noneho akaba yamugurira inkweto.

Niba wibaza impano yoroheje kandi itagoye kubona waha umukunzi wawe uyu munsi, nyarukira mu iduka umugurire inkweto ariko wibande cyane ku zo ashobora kwambara mu bihe bisanzwe nka ‘sneakers’.

  1. Isaha

Ku rutonde rw’impano zoroheje kandi zishobora kuboneka mu byiciro bitandukanye, bitewe n’amikoro yawe ntihaburamo isaha.

Isaha uretse kuba ari kimwe mu by’ibanze ku muntu wese uzi kandi ukunda kurimba, ni n’uburyo bwo kwibutsa umukunzi wawe kujya azirikana kubahiriza igihe mu byo akora byose.

  1. Ububiko bw’udukoresho akunda gukenera

Niba umusore mukundana cyangwa umugabo wawe ari umuntu ukunda kubika utuntu twose ku murongo, impano yoroheje ushobora kumugenera kuri uyu munsi w’abakundana ni agasanduku ashobora kubikamo udukoresho tw’ingenzi nk’amasaha, imikufi n’impeta.

  1. Umubavu

Umubavu ni imwe mu mpano waha umukunzi wawe waba uri umugore cyangwa uri umugabo akishima, ndetse akongera kwibuka ko umukunda kandi iteka uhora umuzirikana.

  1. Ikawa n’agakombe kayo

Niba uzi neza ko umukunzi wawe akunda ikawa byahebuje, ushobora kumutungura kuri uyu munsi wa Saint Valentin ukaba wamugurira iyo azajya yitekera, ndetse n’agakombe ashobora kuyitwaramo agiye nko ku kazi cyangwa ahandi.

Kugira ngo ariko birusheho kumushimisha, ushobora gusaba aho wayiguriye akaba aribo bayimugezaho.

  1. Ibikoresho byifashishwa mu kwisiga ibirungo

Kuri uyu munsi ntacyashimisha umugore cyangwa umukobwa mukundana nk’impano y’ibikoresho, byifashishwa mu kwisiga ibirungo ndetse byaba na ngombwa nabyo ukaba wabyongeramo.

Ibi kandi biroroshye kuko ababicuruza bashobora kugufasha kumuhitiramo ibyiza bakurikije uruhu rwe, cyangwa nawe ukaba wagendera ku byo asanzwe akoresha.

10 .Amaherena n’umukufi

Kuri uyu munsi kandi, ushobora gutungura umukunzi cyangwa umugore wawe ukaba wamuha impano y’amaherena n’umukufi bijyanye.

By’akarusho kandi, ushobora kujya kubikoresha aho wahitamo ko bijyana n’umudali ushushanyije mu buryo bugize icyo busobanuye mu buzima bwanyu.

  1. Ikofi

Mu zindi mpano zoroheje ushobora kugurira umukunzi wawe kuri Saint Valentin hazamo n’ikofi ashobora gutwaramo ibyangombwa bye, amakarita ya banki, aha ushobora no guhitamo inini yajyamo na telefoni igendanwa.

  1. Ifunguro ryihariye

Kabone n’ubwo mwaba mubana cyangwa musangira inshuro nyinshi mu cyumweru, nta mpano ikomeye yaruta kuba watungura umukunzi wawe kuri uyu munsi, mugasangira ifunguro riteguye ku buryo bwihariye kandi mukarisangirira ahantu hatuje, hateguye mu buryo bugaragaza urukundo mu mpande zose.

Yaba umugore cyangwa umugabo, ashobora gutegurira umukunzi we ifunguro ryihariye, aho bashobora kurifatira mu rugo cyangwa ahandi hantu yahisemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger