AmakuruAmakuru ashushye

Kuba warize uburezi si byo biguha akazi ko kwigisha- Dr. Eugene Mutimura

Minsitiri w’uburezi Dr.Eugene Mutimura yavuze ko MINEDUC itigeze na rimwe ikoresha abarimu badafite ubushobozi ngo ni ukugira ngo bagwize umubare ukenewe.

Avuga ko mu minsi ishize batanze ibizamini, benshi bakabitsindwa bigatuma iyo myanya isubizwa ku isoko, akaba asanga igisubizo ari uko bareba abafite ubushobozi mu nyigisho zidafite abarimu bagahabwa akazi maze bakigisha neza.

Yagize ati “Hari ibigo bifite abarimu. Aho bataragera ni uko hari abakoze ibizamini bibinjiza mu kazi kandi barize uburezi ariko ibizamini birabatsinda. Ngira ngo mwabonye ko twavuze ko niba warize uburezi ariko baguha ikizami k’inyigisho runaka ugomba kwigisha ntugitsinde ufite intege nke. Ni byiza ko twareba n’abarimu bafite ubushobozi muri izo nyigisho noneho  bakigisha neza.”

Dr. Mutimura akomeza avuga ko n’ubwo hari aho abarimu bataraboneka bishobora kuzabagiraho ingaruka ariko ko nta kundi bagomba gushaka abarimu batanga umusaruro. Ati: “Nta bwo tuzemera gukoresha abarimu badafite ubushobozi kugira ngo tugwize umubare w’abarimu bakenewe”.

Ni mu gihe hashize iminsi abayobozi b’ibigo by’amashuri n’Uturere bagaragaza ikibazo cy’abarimu bake hirya no hino ku bigo by’amashuri aho Akarere ka Kirehe kabura abarimu benshi kuko gakeneye abarimu 405.

Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri mu Karere ka Kayonza, kari mu Ntara ifite ikibazo cyo kuba ari yo ibura abarimu benshi mu mashuri kuko ibura abagera ku 1500, yatangarije Imvaho Nshya ko kubura kw’abarimu bidindiza imyigire y’abanyeshuri.

Agira ati: “Kubura kw’abarimu bidindiza imyigire y’abanyeshuri bigatuma imyigire y’abana itagenda neza kuko umwana utabonye umwigisha isomo runaka bituma ata igihe kandi mu gihe hazabonekera umwarimu ubigisha nabwo akigisha hutihuti ku buryo abana badafata neza ibyo bigishijwe”.

Akomeza avuga ko Minisiteri y’Uburezi yari yijeje abayobozi b’ibigo by’amashuri ko ikibazo kizakemuka mu ntangiriro z’iki gihembwe ariko ntibyagenda uko bijejwe kuko abakoze ibizami hirya no hino mu Turere benshi batabashije kubitsinda maze iyo myanya irongera isubizwa ku isoko  habaho amashuri menshi afite amasomo adafitiye abarimu.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko itakwihanganira gukomeza kuriha amafaranga abarimu badashoboye ariko igasaba ibigo by’amashuri kuba byihanganye kuko abarimu bazaboneka bashoboye n’ubwo bamwe bazaba batarize uburezi ariko ari abahanga mu masomo bigisha.

src: IMVAHO NSHYA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger