Amakuru ashushye

Ku nshuro ye ya mbere, Yemi Alade yageze i Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ukuboza, Yemi Alade yasesekaye i Kigali aho aje mu gitaramo cya Kigali Count Down 

Yemi Alade yageze i Kigali aho yaje aherekejwe n’itsinda ry’abandi bantu bagera kuri batanu. Akigera i Kigali yatangarije abanyamakuru ko yari asanzwe azi Kigali nk’umujyi bityo ngo akaba ashimishijwe no kuba  ku nshuro ye ya mbere.

Yemi Eberechi Alade wakunzwe mu ndirimbo “Johnny”, “Na Gode”, “Kom Kom”, “Koffi Anan” n’izindi ni ku nshuro ya mbere ageze ku butaka bw’u Rwanda. Uyu muhanzi uri mu bagore bubashywe mu muziki wa Afurika yageze ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ahagana saa yine z’ijoro.

Yemi Alade aje mbere ho iminsi ibiri mu rwego rwo kuruhuka ndetse no kurushaho gutegura neza igitaramo azakorera mu Rwanda dore ko bizaba ari ubwa mbere agiye gukorera igitaramo mu Rwanda nyuma y’abandi bahanzi benshi bo muri Nigeria bagiye bataramira mu Rwanda barimo; Wizkid, Patoranking, Tekno, Davido n’abandi benshi.

Iki gitaramo cya Kigali Count Down ubusanzwe kiba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza rishyira iya 1 Mutarama, ibi ni nako bimeze uyu mwaka dore ko kizaba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2017 rishyira 1 Mutarama 2018.

Yemi Alade wo muri Nigeria  wageze i Kigali azafatanya n’itsinda ry’abahanzi bo muri Kenya, Souti Sol n’abandi bahanzi ba hano mu Rwanda mu gufasha abanyarwanda bazitabira Kigali Count Down gusoza umwaka ndetse no kwinjira mu mwaka mushya kuko iki ni igitaramo kizaba tariki ya 31 Ukuboza 2017 kirangire kuya 1 Mutarama 2018.

Iki gitaramo ngarukamwaka ni ubwa kabiri kigiye kubera mu Rwanda doreko mu ijoro ryo kuwa 31 ukuboza  2016 rishyira iya 1 mutarama 2017, Koffi Olamide niwe wataramiye Abanyarwanda afatanyije na Charly na Nina, Christopher ndetse na Dream Boys.

Iki gitaramo cyanditse amateka kuko cyabaye iminsi ibiri nukuvuga cyabaye kumunsi wo 31 ukuboza kigera kuya 1 mutarama ntabwo cyari cyiyoroheje kuko  cyinjiye mu bitaramo byahenze mu Rwanda dore ko kwinjira muri iki gitaramo byari ukwishyura amafaranga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35,000frw) ndetse n’ibihumbi Magana atanu (500,000frw) ku meza y’abantu icumi bari bazanye.

Yemi Alade akigera i Kigali ari kumwe nabo bazanye
Inyuma ya Yemi Alade ni uku hameze
Bari berekeje aho imodoka yagombaga kumutwara yari iparitse
Iyi niyo modoka yatwaye Alade

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger