Amakuru ashushyeImikino

Ku myaka 73 y’amavuko Museveni yatangaje abantu benshi ubwo yakinaga umupira-AMAFOTO

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, akomeje gutangaza abantu benshi kubera amafoto yagiye hanze ari gukina umupira mu gihe abantu batekerezaga ko ku myaka 73 y’amavuko wenda yaba atagishobora gukina ruhago dore ko kuva na kera y’ikundira umupira w’amaguru.

Ubwo yatangizaga imirimo yo kubaka Sitade ya Buhinga izatwara akayabo k’amashilingi ya Uganda angana na miliyari 6[ 6,000, 000, 000], Perezida Museveni yagaragaje ko nawe afite impano yo gukina umupira w’amaguru, ibintu byatunguye benshi ndetse bamwe bakomeza kugenda bavuga ibitandukanye kuri iyi mpano babonanye Perezida wabo.

Nkuko Museveni yabitangaje , yavuze ko indi sitade nk’iyi izubakwa muri  Bunyoro, Ankole na Kigezi. Yanakomeje yibutsa abanye-Uganda ko Leta izajya ikora ibyo ibona bishoboka kandi bigendanye n’ubukungu bw’igihugu , aha yatanze urugero avuga ko niba  kubaka Sitade bihendutse kurusha kubaka umuhanda, hazubakwa Sitade.

Ku myaka 73 y’amavuko, Yoweri Kaguta Museveni yayoboye Uganda guhera mu mwaka wa 1986. Museveni niwe wayoboye urugamba rwo kubohora Uganda ingoma y’umunyagitugu  Idi Amin na  Milton Obote. Yashakanye na Janet Museveni babyarana  abana batanu aribo Muhoozi Kainerugaba, Natasha Museveni Karugire, Patience Museveni Rwabwogo na Diana Museveni Kamuntu.

Yagize atya arambura akaguru

Yari yagiye gutangiza imirimo yo kubaka Sitade
Nyuma yo guconga ruhago yasuhuje abasirikare be
Twitter
WhatsApp
FbMessenger