AmakuruImikino

KU myaka 38 Cristiano Ronaldo yongeye gupfuka iminwa y’abari bakomeje kumwiha

Kizigenza Cristiano Ronaldo uherutse kuzuza imyaka 38 y’amavuko,yongeye gushimangira ko ari kizigenza imbere y’izamu ubwo yatsindaga ibitego 4 wenyine mu mukiko wo kuri uyu wa Kane ikipe ye ya Al Nassr yatsinze Al Wehda.

Uyu mukinnyi wahoze akinira Manchester United bagatandukana,yahise aca agahigo ko gutsinda ibitego 500 mu mashampiyona yose yanyuzemo.

Yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 21,icya kabiri kuwa 40,icya 3 kuwa 53 kuri penaliti,hanyuma atsinda icya 4 kuwa 61.

Icyakora bamwe mu bafana ku mbuga nkoranyambaga ntabwo banyuzwe nibyo yakoze kuko benshi bahurije ko ari gukina muri shampiyona yoroshye.

Ibitego 4 Ronaldo yatsinze byiyongereye ku kindi kimwe yari afite biba ibitego 5 amaze gutsinda mu mikino 3 amaze gukinira Al-Nassr.

Ronaldo yageze muri Al Nassr mu Ukuboza 2022,nyuma yo gutandukana na Manchester United anenze imikorere yayo ndetse anavuze ko adakunda umutoza wayo Erik ten Hag.

Muri shampiyona zose Ronaldo yakinnyemo,yatsinze ibitego 500 birimo 311 yatsindiye Real Madrid, Manchester United ayitsindira 103, Juventus ayibonera 81, Al Nassr akinira afite bitanu naho Sporting yahereyemo yabonye inshundura inshuro eshatu gusa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger