AmakuruInkuru z'amahanga

Koreya ya Ruguru yagerageje ibindi bisasu 2 bito bya kirimbuzi

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Korea ya Ruguru buratangaza ko ku wa Kane iki gihugu cyarashe misile ebyiri zombi zaguye mu Nyanja y’Ubuyapani.

Izi misile zarasiwe mu gace kitwa Wansan ko mu burasirazuba bwa Korea ya Ruguru. Zombi zagenze ibilometero 690. Koreya ya Ruguru ,  bigamije kwihangangiriza abashaka intambara mu karere. Birakekwa ko yihanangirizaga Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo.

Perezida Kim Jong Un yavuze ko ari gasopo ku bashaka intambara, bigira abashaka amahoro nyamara bakagura intwaro nshya banakora imyitozo ya gisirikare, yanasabye abayobozi ba Koreya y’Epfo guhagarika ibyo bikorwa by’ubwiyahuzi ndetse no kudakora ikosa ryo kwirengagiza iyo nteguza.

Izi misire zirashwe hatarashira ukwezi Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America ahuye na Kim Jong-un wa Korea ya Ruguru , bakemeranya ibiganiro bigamije guhagarika igeragezwa n’icurwa ry’intwaro kirimbuzi.

Minisitiri w’Umutekano w’Ubuyapani we yanyomoje amakuru ko ziriya misire zaguye mu Nyanja yabo ndetse ko zitahungabanyije umutekano w’iki gihugu.

Ikinyamakuru cyo muri Koreya, KCNA cyatangaje ko Kim yavuze ko badashobora kurekera ubwirinzi bwabo mu gihe hari ibikorwa bibangamiye umutekano wabo biri mu majyepfo y’igihugu.

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un yavuze ko yashimishijwe n’uburyo ibisasu barashe kuri uyu wa Kane binyaruka ku buryo bitakorohera ushaka kubipfubya cyangwa kubihagarika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger