Amakuru ashushyePolitiki

Koreya ya Ruguru ishobora kuba Igihugu cy’igihangange ku isi:Perezida Trump

Abinyujije ku rukuta rwa twitter, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze  yavuze ko koreya ya ruguru ishobora kuba igihugu gikomeye mu bihugu bikomeye cyane mu bukungu ku isi ariko akanongera ho ko ibyo byashoboka mu gihe iki gihugu cyaba kiretse gahunda yacyo yo gukora ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Ibi Perezida Trump akaba abivuga mbere y’uko hateganyijwe inama igomba kumuhuza na mugenzi we wa koreya ya ruguru ariwe Kim Jong-un, igomba kuba kuva ku tariki ya 27 kugera ku tariki ya 28 gashyantare 2019, ikazabera mu murwa mukuru Hanoi wa Vietnam.

Uretse iyi nama igomba kubahuza ,aba bagabo bombi baherukaga guhuzwa n’indi nama y’amateka  mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize wa 2018.

Aha Bwana Trump akaba yavuze ko yiteguye umusaruro ufatika mur’iyi nama ibintu ahera ku biganiro bombi bagiranye mu nama ya mbere aho yagize ati: “Twembi twizeye gukomereza ku ntambwe twateye mu nama ya mbere yabereye muri Singapour”.

Aha muri Singapour koreya ya ruguru ikaba yari yasabwe kutongera kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi gusa ngo ntibyigeze bishyirwa mu  bikorwa gusa Trump akaba avuga ko nta kimwihutisha ngo yotse igitutu Koreya ya ruguru ngo ireke gahunda yayo yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Yagize ati: “Nta muntu n’umwe nshaka gushushubikanya. Icyo ntashaka ni igerageza ry’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.”

Umukuru wa leta zunze ubumwe za Amerika Bwana Donald Trump akaba avuga ko mu gihe cyose haba nta geragezwa ry’ibitwaro kirimbuzi rikorwa azaba yishimye.

Twabibutsa ko aba bombi bakunze guhangana aho leta ya Amerika ivuga ko koreya ya ruguru ikora ibitwaro kirimbuzi ariko koreya ya Ruguru nayo ikavuga ko Leta ya Amerika yigize umutegetsi w’isi ibintu byakunze gutuma ibi bihugu bihora biterana amagambo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger