Kompanyi z’indege zo mu Bushinwa zirasaba Boeing indishyi

Kompanyi z’indege eshatu nini zo gutwara abantu zo mu Bushinwa ziri gusaba indishyi kompanyi ikora indege ya Boeing kubera indege zayo zo mu bwoko bwa 737 Max ubu zahagaritswe.

Air China, China Southern na China Eastern zamaze gutanga ibirego bisaba indishyi.Izo kompanyi zo mu Bushinwa ubu zirasaba Boeing indishyi kubera igihombo zivuga ko zatewe no guhagarikwa kw’izi ndege ndetse no gukerererwa kwabayeho kw’ingendo zari gukora.

Abategetsi mu Bushinwa ni bo bategetse izi kompanyi guhagarika kugurutsa bene izi ndege nyuma y’impanuka ebyiri zikomeye z’izi ndege zikorwa na Boeing y’Abanyamerika.

Ubushinwa ni cyo gihugu gikoresha indege nyinshi za 737 Max. Ni nacyo cyabaye icya mbere mu kuzihagarika nyuma y’impanuka y’indege nk’iyi ya Ethiopian Airlines mu kwezi kwa gatatu.Iyi mpanuka yahitanye abantu 157 bari bayirimo bose.

Uretse izi kompanyi z’indege zo mu bushinwa zisaba indishyi , Umugore wo mu Bufaransa witwa Nadege Dubois-Seex ,ufite umugabo waguye mu mpanuka y’indege ya sosiyete ya Ethiopian Airlines, yajyanye ikigo cya Boeing mu nkiko ashaka impozamarira ya miliyoni 276 z’amadolari ku bw’uburangare bwa Boeing.

Nomaan Husain, umunyamategeko wa Nadege Dubois-Seex yatangaje ko sosiyete ya Boeing itigeze imenyesha abapilote uburyo bwiza bwo gukoresha porogaramu yari mu ndege ishinzwe kuyibuza guhagarara, ahubwo bayikoresha ikarushaho gucurika ikizuru cy’indege.

Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, abantu 189 na bo bapfiriye mu mpanuka ya bene iyi ndege ya kompanyi ya Lion Air ya Indonesia.

Kuva haba impanuka ya kompanyi ya Ethiopian Airlines mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, indege zose za Boeing 737Max kompanyi zazikoreshaga zahagaritse kongera kuzikoresha.

Gusaba indishyi kwa kompanyi zo mu Bushinwa bije mu gihe kuri uyu wa kane muri leta ya Texas muri Amerika hateganyijwe inama mpuzamahanga y’ibigo bigenzura iby’indege.

Boeing iherutse gutangaza ko yamaze kuvugurura porogaramu yatumaga indege zayo zikora impanuka, ikaba itegereje icyemezo cy’urwego rushinzwe iby’ingendo zo mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 ya kompanyi Air China

Comments

comments