Imyidagaduro

Knowless yavuze ikintu kimutera ubwoba ndetse n’icyo yasaba Imana aramutse ahuye nayo

Umuhanzikazi uri mu bamaze kubaka izina no gukomera mu Rwanda ‘Butera Knowless’ aherutse gutangaza ikintu kimutera ubwoba kurusha ibindi ndetse n’ikintu yasaba Imana aramutse agize amahirwe agahura nayo imbona nkubone.

Uyu muhanzikazi umaze kubaka izina mu kiganiro aherutse kugira kuri Magic Fm yatangaje inyamanswa ashobora kubona akagira ubwoba bwo ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati”Buriya mu bintu ntinya ku rwego rwo hejuru, ntinya inzoka. Aho kugira ngo mpure nayo nahura n’intare kuko wenda mba mbona itantera ubwoba cyane ko tuba turebana kandi twenda kureshya ariko inzoka yo ni urundi rwego.”

Knowless umunyamakuru yongeye kumubaza ikintu yasaba Imana aramutse ahuye nayo avuga ko ikintu cya mbere  yakora ari ukubanza kuyishima kubera ko yamuhaye umwana yishimira, kuko arizo nzozi yagize kuva mu mabyiruka ye ndetse buri gihe akaba ajya yicinya icyara niyo yaba ari muri studio agashima Imana ari gukora indirimbo.

Yavuze ko 90% y’ibyishimo afite kugeza uyu munsi  abikesha kuba ari umubyeyi byongeye akaba yarabyaye umukobwa nk’uko yahoranaga inzozi zo kuzibaruka umwana we w’imfura w’umukobwa.

Umunyamakuru yamubajije ikintu yasaba Imana aramutse ahuye nayo avuga ko icya mbere yayisaba ari uko yamuha ubushobozi bwo kureba mu mitima y’abantu kuko akenshi abantu biyoberanya cyane ndetse benshi mu batuye Isi bakaba bafite imitima yuzuyemo amayobera menshi.

Ati” Buriya impamvu nasaba Imana icyo kintu n’uko umuntu ari mugari cyane cyane cyane … inyamaswa iyo irakaye irabikwereka , iyo inezerewe n’ubwo idaseka ariko urabibona ko ifite umunezero. Ariko abantu  turatangaje cyane ushobora kuba ubabaye ariko inyuma ntubigaragaze, abantu bakabona wishimye nyamara mu mutima uri gushira. Impamvu ibintera n’uko umuntu ari mugari.”

Yongeye kubazwa niba hari umuntu wigeze kumubabaza mu buzima bwe kuva yabaho bigatuma ahita yifuza kumenya impamvu ibimuteye, yavuze ko byo bitabura mu buzima kuko nta muntu w’intungane uri ku Isi kubera ko umuntu ari umuntu avuga gusa ko impamvu atekereza gutyo ari uko wenda hari igihe rimwe na rimwe umuntu yajya ajya gukora amakosa undi bari kumwe agahita amubuza kubera ko yamaze kumenya icyo agambiriye kitari cyiza.

Related image
Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement

Ati”Kera mu gihe cya Jenoside n’ubwo wenda nari nkiri muto ariko nari nzi ubwenge, wajyaga kubona ukabona umuntu w’umupapa atwamye akana akagatuka kubera kamusekeye byabindi by’abana bakunda kwisekera, akagatuka nk’igitutsi kibi cyane , ukibaza ese ? nyine udasobanukiwe, ubu rero umuntu amaze gukura nibwo asubiza amaso inyuma akibaza, Ese uriye muntu nka kiriya gihe kariya kana kangana kuriya yagatutse kubera iki ?”

Knowless kuri ubu aritegura gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Uzagaruke, iyi izaza nyuma yiyo aheruka gushyira hanze  yise Winning Team.

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger