AmakuruImyidagaduro

KNC na Mutabaruka bagiye kwerekeza muri Jamaica gukorerayo indirimbo

Kakooza Nkuriza Charles uzwi ku izina rya KNC yatangaje ko agiye kwerekeza mu gihugu cya Jamaica gukorerayo indirimbo zizaba ziri kuri album azita “The return of KNC” bishatse kuvuga “Kugaruka kwa KNC”.

Ibi yabitangarije abakunzi be mu kiganiro cya mu gitondo kitwa “rirarashe” gica kuri radiyo ye dore ko na mbere y’inama ya CHOGM yari yaravuze ko azajya muri kimwe mu bihugu byayitabiriye agakorerayo indirimbo zizaba zigize album ye.

Uyu munyamakuru akaba na nyiri TV/Radio1 asanzwe azwiho udushya dutandukanye aho asanzwe afite n’indirimbo dore ko ari n’umuhanzi.


Mu byatumye KNC yita album ye kugaruka kwa KNC yavuze ko abahanzi bo muri iyi minsi batakiririmba indirimbo zifatika ko biririmbira udupipi gusa. Yavuze ko abahanzi basanzwe mu Rwanda bakomeje kuririmba indirimbo ziganisha ku bitsina bityo ko we agiye kuzana indrimbo za filozofi.

KNC yavuze ko atazagenda wenyine ko azagenda ari kumwe na Angelbert Mutabaruka basanzwe banakorana muri icyo kiganiro cya mu gitondo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger