Kiyovu Sports yongeye gushimangira ko Kakule Mugheni Fabrice ari umukinnyi wayo

Ikipe ya Kiyovu Sports yongeye gushimangira ko Kakule Mugheni Fabrice Kasereka wamaze kujya muri Rayon Sports akiri umukinnyi wayo.

Ni nyuma y’inama ubuyobozi bw’iyi kipe yo ku Mumena bwagiranye n’abanyamuryango bayo ku munsi w’ejo. Muri iyi nama, Kayumba Jean Pierre uyobora Kiyovu Sports yavuze ko ibyo ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ku kibazo cy’uyu mukinnyi buvuga ko bwagiranye na Kiyovu ibiganiro ari ibihuha.

Uyu muyobozi yavuze ko Kakule akiri umukozi wa Kiyovu Sports ufatwa nk’uwataye akazi, bityo ko ntaho ashobora kujya mu gihe abamushaka batumvikanye n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports.

Aya magambo perezida wa Kiyovu yavuze ku munsi w’ejo ni yo ubuyobozi bw’iyi kipe yo ku Mumena bwongeye gushimangira, mu butumwa bwacishije kuri Twitter y’iyi kipe.

Kiyovu Sports yashimangiye aya magambo igira iti”Mugheni Fabrice azakomeza kuba umukinnyi wa Kiyovu Sports kabone n’aho byafata imyaka 3. Azakomeza kuba umukinnyi wacu, nta biganiro byigeze bibaho hagati ya Kiyovu Sports na Rayon Sports, ibyo mwumva ni ibihuha 100%. Nta wuzagena igiciro cye uretse Kiyovu Sports.”

Uyu musore wari ugifite amasezerano ya Kiyovu Sports agaragara ku rutonde rw’abakinnyi 28 Rayon Sports igomba kwifashisha mu mwaka w’imikino utaha, mu gihe Kiyovu Sports na yo yamutanze mu bo igomba kwifashisha.

Umuyobozi wa Kiyovu Sports yatangaje ko ikibazo cyabo na Rayon Sports kuri uyu mukinnyi bamaze kugiharira FERWAFA, akaba ari yo igomba kugitangaho umwanzuro.

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.