Amakuru ashushyeImyidagaduro

Kitoko yakomoje ku gikombe cya Salax, Senderi asigaye aratira abahisi n’abagenzi

Kitoko Bibarwa waje mu Rwanda mu bikorwa byo gushyigikira Perezida Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yabaye tariki 3 na 4 kanama 2017 , yavuze uko afata igikombe Senderi yatwaye.

Uyu muhanzi kuri ubu ubarizwa  mu Bwongereza yageze mu Rwanda tariki 12 nyakanga 2017 , akigera i Kigali yasanijwe na Senderi International ubutumwa bw’ikaze gusa amwibutsa ko ariwe mwami wa Afrobeat kubera ko abitse igikombe cya Salax Awards imyaka 3 yose.

Muri ubu  butumwa Senderi yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Uraho muvandimwe kandi muhanzi mugenzi wanjye, karibuni kabisa Kigali Rwanda ndacyanabitse cya gikombe cya Afrobeat kimwe wigeze gutwaraho ubu nkimaranye imyaka itatu n’ubu kandi imihigo irakomeje karibu turagukumbuye sana.”

Mu kiganiro KT Idols Kitoko yabajijwe uko yakiriye ubutumwa bwa Senderi , aseka cyane avuga ko ar’ibntu bisekeje kubona umuntu yakiriza undi kumuratira ko abitse igikombe , yongera kuvuga ko iki gikombe Senderi ashobora kuba yarakibonye mu buryo bumutunguye kugeza ubu akaba atarabyakira.

Ati”Senderi kiriya gikombe sinzi aho yagikuye kubona ahamagara abashyitsi baje mu gihugu akabamenyesha ko agifite igikombe  ashobora kuba yaragihanantuye mu nzira zitarimo ubutungane bwinshi , aseka cyane[..]  sinzi uwo yacyambuye ashobora kuba yaragishikuje Mike Karangwa.”

Kitoko yavuze ko kuva yava mu Rwanda yatunguwe no kubona benshi mu bari bahanganye nawe mu njyana ya Afrobeat barahise bazimira , avuga ko wagira ngo bakoraga kugira ngo bahangane nawe gusa  kuko batari kwigaragaza ubu mu gihe atari mu Rwanda.

Ati”Nyewe njya mbyibazaho […] ni nabyo nabazaga abandi bahanzi nti ese aba bahanzi bakoraga Afrobeat ngo bahangane na Kitoko ko natangiye nyikora ndi umwe? , nkiri mu Rwanda nahoraga numva abantu benshi ngo uyu nawe akora Afroabeat ariko nsohotse igihugu ntago nongeye kumva imiziki y’iyi njyana neza. Ndakeka Uncle Austin n’uko yahise yubaka urugo ndetse agira inshingano mu kazi kiwe gasanzwe kuko mbona atera imbere buri munsi ariko umuziki ntago yakomeje kuwukora nk’uko byari bimeze nkiri hano.”

Yarongeye ati”Kamichi we sinzi uko byagenze ndakeka nta ndirimbo yiwe nshya arongera kuduha kuva yajya muri Amerika, Mico The Best nawe gutunganya indirimbo byaramuheranye ahubwo umuntu mbona waje kugwa muri Afroabeat ntari niteguye ni Senderi nari nsanzwe mumenyereye mu bihangano bijyanye na politiki, ikintu nabonye cyo n’uko nkiva mu Rwanda iyi njyana yahise isubira inyuma.”

Aba bahanzi mu bikorwa byo kwamamaza babaga bari kumwe

Thank you Kagame, indirimbo ya Kitoko

https://www.youtube.com/watch?v=p2oJzM_HsiI

Twitter
WhatsApp
FbMessenger