AmakuruAmakuru ashushye

Kirehe: Umugabo yishe umugore we witeguraga kujya kwibuka

Umugabo w’ imyaka 37 wo mu murenge wa Gatore akagari ka Cyunuzi akurikiranyweho kwica umugore we Nyiransabimana Jeanine wari ufite imyaka 34 y’ amavuko witeguraga ngo ajye kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Umurambo wa Nyakwigendera Nyiransabimana wajyanywe ku bitaro bya Kirehe.

Uyu mugabo yahise agerageza gutoroka ariko aza gufatwa.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mata 2019. Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko wari umuryango ubanye neza ndetse nta makimbirane bari bawuzimo.

Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu karere ka Kirehe yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko nyakwigendera yari umujyamana w’ Ubuzima.

Uyu mugabo wakoze aya mahano yagerageje gutoroka ariko afatwa ageze i Kayonza.

Muri iki gitondo idini umugore yasengeragamo ryari rifite gahunda yo kwibuka ngo yarari kwitegura kugira ngo agire ibyo atunganya hanyuma ajyane n’ abandi kwibuka.

Umurambo wa Nyakwigendera wabonywe n’abana be bari bagiye gushaka ubwatsi,  bawubonye uryamye mu muvure niko guhita batabaza.

Nubwo yahise atoroka ntabwo yari yafunze telefone ze, ni uko inzego z’umutekano zirazikurura zimenya aho aherereye.

Hari undi muntu wamuhamagaraga akamwitaba akamubwira aho ari. Uwamuhamagaraga yamubwiraga ko ashaka kumugira inama y’ uko yatoroka undi akamubwira aho ageze.

Uyu mugabo Nsabimana yafatiwe muri gare ya Kayonza amaze gukatisha itike ngo atege imodoka ijya Nyagatare.

Nsabimana na Nyiransabimana Jeanine bafitanye abana batatu umukuru afite imyaka 14 umuto afite itanu.

Ntabwo haramenyekana uburyo uyu mugabo Nsabimana yakoresheje yica umugore we.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger