AmakuruPolitiki

Kinigi: Ibyari amaganya byahindutse impundu ku ngo 12 zatakaga kugira umuriro wa baringa

Abaturage bari bamaze igihe kirekire batakamba kuba bafite umuriro w’amashanyarazi mu nzu utagira icyo ubamariye ubu barabyinira ku rukoma nyuma y’uko ikibazo bari bafite bamaze kugikemurirwa ubu bakaba bari gucana nk’abandi bose.

Aba ni abaturage bo mu ngo 12 zo mu Kagari ka Bisoke, mu murenge wa Kinigi ni mu Karere ka Musanze ahitegeye ubwiza nyaburanga bw’ibirunga.

Bari basanzwe bavuga ko izo ngo 12 zabo, zari zarahuye n’uruva gusenya aho byageraga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bakabura umuriro mpaka saa yine z’ijoro, mu gihe abandi babakikije bo babaga bari gucana ntakibazo.

Uwitwa NIYONZIMA Casien utuye mu mudugudu wo Kumazi yari yagize ati’ :” Dufite ikibazo cy’umuriro, natangiye ndigushima iterambere Leta y’u Rwanda imaze kutugezaho no kuduha umuriro ariko hari Ingo 12 ziri hagati aho abandi kuva ku Isantere baba bari gucana twe turi mu kizima(Umwijima), abana bacu ntibabona uko basubira mu masomo kuko ducana agatodowa kandi dufite umuriro mu nzu, tuwubura buri saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mpaka saa yine byabaye akamenyero”.

Nizeyimana Simon we yari yagaragaje ko kuba bakomeje kubura umuriro, bikomeje kubaganisha ahabi kandi aribwo bagakwiye kubaho neza kuko bose bawufite mu nzu ariko bakarutwa n’abatawufite.

Yagize ati’:” Udusuye wasanga dufite umuriro mu nzu ariko watangazwa no kubona bwije tudacanye, igihe tuwukeneye ntuboneka kuko bawuduha ku manwa gusa, abajura bamenye ko buri saa kumi n’ebyiri tuba turi mu mwijima nabo barawitwikira bakatujujubya, mu gihe twagakwiye kuba tumeze neza ahubwo nibwo byadogereye”.

Iki kibazo cyari cyatangiye kibazwa mu nteko y’abaturage yari yahuje inzego z’ubuyobozi zitandukanye z’akarere ka Musanze n’abaturage yabaye kuwa 24 Mutarama 2023 barangajwe imbere na Meya Ramuli Janvier kibajinwe na NIYONZIMA Casien uwo munsi ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu baturage (REG) bwari buhagarariwe na Munyanziza Jasson bumwizeza ko bugiye kugisuzuma bukagikemurira mu maguru mashya.

Ku murongo wa Telefone NIYONZIMA Casien yavuganye n’umunyamakuru wa Teradignews.rw ashimira abayobozi b’inzego zitandukanye, aba REG ndetse na buri wese wagize uruhare mu gukemura ikibazo cyabo ubu cyamaze kuba amateka mu ngo 12 za bo.

Yagize ati’:” Twarishimye nti mwakumva uburyo tunezerewe, ikibazo cyarakemutse nkikibaza ubuobzi bwakeye rimwe buba bwahasesekaye, basanze ikibazo Kiri ku ipoto twafatiyeho ariko bamaze kugikubita ishoka ubu natwe turi gucana bukira bugacya tugifite umuriro dushaka n’imashini zisya twazizana, ndabashimira cyane, nshimira ubuyobozi butwumva vuba,mbese rwose ntacyo tukinenga ubu Ibyari amaganya byahindutse impundu”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bisoke bwana Munyentwari Theogene nawe yemeje aya makuru avuga ko ubu izi ngo zirigucana ntakibazo.

Yagize ati’:”Nibyo koko ikibazo cyabo baturage cyarakemutse ubu bari gucana, ibintu byose byarakosotse niba mwavuganye wumvise ko bishimye cyane”.

NIYONZIMA Casien yishimiye ko ubu barigucana

Nizeyimana Simon yavugaga ko abajura bitwikira umwijima bakabajujubya

Iki kibazo cyabarinwe mu nteko y’abaturage


Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zahuje ibiganiro n’abaturage mu gushakisha umuti w’ibibazo bitandukanye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger