AmakuruAmakuru ashushye

Kimenyi Yves yarekuwe aciwe amande adasanzwe

Kimenyi Yves umwe mu banyezamu bakomeye mu Rwanda, wari umaze iminsi acumbikiwe na Polisi y’u Rwanda kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, yarekuwe yishyuye amande.

Uyu unyezamu wa Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu, yafatanywe na bagenzi be bari mu birori byo kwitegura ivuka ry’umwana we ibizwi nka Baby Shower.
Yari yafashwe tariki 19 Kanama 2021 we na bamwe mu bari bitabiriye biriya birori bakoreye umugore we Muyango Claudine.

Barekuwe kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kanama nyuma yo kuzuza iminsi itanu iteganywa n’amabwiriza y’Umujyi wa Kigali arebana n’ibihano biteganyirizwa abarenga ku ngamba zo kwirinda COVID-19.

Kimenyi Yves weretswe itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, yatangaje ko atewe agahinda no kuba yarafatiwe muri biriya bikorwa mu mvugo yumvikanagamo kwicuza.

Ubwo berekwaga Itangazamakuru, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gushakisha abandi bari muri biriya birori batarafatwa.

Kimenyi yavuze ko barekuwe ari batatu muri bane bari kumwe “Udi baramusigarana kuko agomba kuzuza iminsi itanu nk’uko natwe byagenze.”

Yatangaje ko we yaciwe amande y’ibihumbi 150 Frw nk’uwari wakiriye biriya birori bitemewe mu rugo rwe mu gihe abandi buri umwe yaiwe ibihumbi 25 Frw.

Polisi y’Igihugu ikomeje gushaka abandi bantu batatu bari muri ibi birori nk’uko Umuvugizi wayo, CP John Bosco Kabera aheruka kubibwira itangazamakuru.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger