Politiki

Kim Jong-un : Imbarutso ihora ku ntebe yanjye, Trump ati : Tuzabireba ,tuzabireba

Perezida wa Koreya ya Ruguru yatangaje ko imbarutso y’ibisasu bya kirimbuzi iki gihugu gitunze ihora iri ku ntebe ya Kim Jong-un anavuga ko Amerika nta bushobozi ifite bwo gutangiza intambara, ni mu gihe kandi Perezida wa Amerika bahora barebana ay’ingwe we yavuze ko bazabireba .

Ibi Kim Jong-un Perezida wa Koreya ya Ruguru yabitangarije kuri Televisiyo y’igihugu ubwo yagezaga ku baturage ba Koreya ijambo risoza umwaka wa 2017, ndetse yanavuze ko ubushobozi bwsa Amerika bwose buri munsi y’ibisasu bya kirimbuzi Koreya ya Ruguru itunze, yongeyeho avuga ati : “Ibi ni ukuri ntabwo ari ukwirarira.”

Iki gihugu nubwo kidakunze kwita ku bintu by’imikino ndetse n’imyidagaduro, Kim Jong-un yaboneyeho n’umwanya wo gutangaza ko bashobora kuzohereza ikipe y’igihugu mu mikino ya Olympic  izabera i Seoul ni muri Koreya y’Epfo nubwo badacana uwaka, Perezida wa Koreya ya Ruguru udakunda guca ibintu ku ruhande yanatangaje ko bagiye kugirana ibigairo bisesuye na Koreya y’ Epfo.

Donald Trump akimara kumva amagambo ya Kim, itangazamakuru ryamubajije icyo abitekerezaho maze asubiza agira ati: Tuzabireba, tuzabire.” Ibi yabivugiye ku nzu ye ya Mar-a-Lago resort iri muri  Florida ubwo yari ari mu birori byo gusoza umwaka.

Isi yose iba ifite impungenge ku bitwaro bya kirimbuzi iki gihugu gikomeje gukora  nubwo hari ibihano mpuzamahanga byashyiriweho Koreya ya Ruguru ariko bo ntacyo bibabwiye.

Mu ijambo rye, Perezida  Kim yibanze cyane kuri gahunda yabo y’ibitwaro bya kirimbuzi, yashyimangiye ko habura gato kugirango bagere ku ntego yabo. Yagize ati :” Koreya ya Ruguru igomba kuba iya mbere ku Isi mu gukora no gukoreshya ibitwaro bya kirimbuzi ndetse tukanabikoresha aho bibaye ngombwa.”

Perezida wa Koreya ya Ruguru kandi nubwo yakubise ahababaza Amerika, ntabwo yigeze atoneka umuturanyi wayo Koreya y’Epfo.

Yagize ati:” Umwaka wa 2018 ni umwaka ufite icyo uvuze kuri Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo, mu Majyaruguru tuzaba twizihiza imyaka 70 igihugu kimaze kibayeho, mu Majyepfo bazaba bakira imikino ya Olimpic. Tugomba gutangira kubungabunga umubano w’Amajyaruguru n’Amajyepfo ya Koreya, uyu mwaka ugomba kuzaba umwaka wa mateka muri ibi bihugu.”

Umuvugizi wa leta ya Koreya y’Epfo yagaragaje ubushake bwa Koreya ya y’Epfo bwo kugirango bagirane ibiganiro igihe icyari cyo cyose ndetse n’ahantu hose. Yagize ati:” Turizera ko Koreya zombi zizicara hsi mu gushaka ibisubizo birambye  kubijyanye n’umutekano w’abatuye Koreya.”

Youngshik Daniel Bong, umushakashatsi wo mu kigo cya  Yonsei Institute for North Korean Studies, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru kugirana ibiganiro bizatuma imyitwarire ya Perezida Kim ihinduka .

Abahanga mu bya Politiki bo basanga ibi ari imitwe ya Koreya ya Ruguru kugira ngo bagabanyirizwe ibihano bafatiwe na ONU.

Korea ya Ruguru ikomeje gushyirwaho igitutu kubera umugambi wo gukora ibisasubya kirimbuzi ndetse uyu mwaka ushize ikaba yarashyiriweho ibihano bishingiye ku bikorwa idahwema gukora byo kugerageza ibisasu.

Mu Ugushyingo yagerageje igisasu Hwasong-15, cyatumbagiye kuri kilometero 4,475, hafi inshuro icumi cyakubye intera y’ahabarizwa International Space Station, icyogajuru kiri hafi y’isi.

Korea y’Epfo yatangaje ko imaze gufata ubwato bubiri bugemuye ibikomoka kuri peteroli muri Korea ya Ruguru, mu gikorwa yise ko kigamije kurwanya abashaka kurenga ku bihano Umuryango w’Abibumbye wafatiye icyo gihugu.

Ni igikorwa Perezida Trump yashinje u Bushinwa ko ari bwo buri inyuma y’ikomeza ry’ubwo bucuruzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger