Amakuru

Kigali: Minisitiri wa MIGEPROF yagaragaje intimba ikomeye yatewe n’urupfu rutunguranye rw’abana 3 bavukana

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, Bayisenge Jeannette yashenguwe n’urupfu rw’abana batatu b’abavandimwe bahitanywe n’impanuka iheruka kuba mu mujyi wa Kigali.

Ku wa 23 Ukwakira 2022, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro, Umudugudu w’Amizero, haheruka kubera impanuka ikomeye yaguyemo abantu batandatu (6).

Abapfuye barimo shoferi w’iriya kamyo, n’abanyamaguru batanu (5). Hakomeretse abantu bane (4) barimo uwafashaga umushoferi (turn-boy) w’ikamyo, n’uwari utwaye ivatiri.

Mu bitabye Imana harimo abana batatu b’abavandimwe bakomoka mu Karere ka Rwamagana.

Ni Sikubwabo Joseph w’imyaka 15, Shami Sikubwayo Herve w’imyaka 13 na Racine Sikubwayo Honore w’imyaka 10.

Urupfu rw’aba bana rukomeje gushengura imitima ya benshi barimo na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, Bayisenge Jeannette.


Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter yafashe mu muhongo umuryango w’abo bana ndetse n’ababuriye ababo muri iyo mpanuka.

Yagize ati “Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana batatu icyarimwe, ni n’igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange, kuko abana ari amizero y’Igihugu.

Umuryango Nyarwanda dufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n’ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda. Nimwihangane.”

Aisa Cyiza ukorera Royal Fm na we yagaragaje ko urupfu rw’abo bana rwamubabaje cyane asaba ku Mana ngo umuryango wabo ukomere.

Yagize ati “Imana yonyine niyo yo kubafasha kwakira aka gahinda, njye nabuze icyo mvuga gusa byose ni mu mugambi wayo.”

Aya magambo yayaherekesheje udutima tugaragaza umubabaro.

Hakizimana Jean Paul wandikira IGIHE kuri twitter Yagize ati “Uyu muryango Imana iwuhe kwihangana no gukomera kuko biragoye cyane gupfusha abana batatu gutya.”

Na we ayaherekesha udutima dutatu tugaragaza umubabaro.

Turatsinze Bright umunyamakuru wa RBA, kuri Twitter, yagize ati “Ntawabona icyo avuga birababaje cyane ni agahinda gakomeye imana ikomeze ababyeyi babo.”

Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Aline Gahongire nawe Yagize ati “Imana ni inyamphuhwe . ibi birababaza cyane. Nta kibabaza nko kubura umwana..Imana Ifashe umuryango usigaye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene, agaruka ku cyateye iyo mpanuka yagize ati “Ikamyo ya Howo ifite nimero iyiranga ya RAD 421E yamanukaga umuhanda uva ku Muhima ahazwi nko kuri Yamaha ijya ku Kinamba, yataye umuhanda ubwo yari igeze haruguru gato y’ikiraro cyo ku Kinamba cya mbere, aho yavuye mu muhanda umanuka Yamaha ujya Kinamba igwa mu muhanda wo hasi uva Nyabugogo. Amakuru avuga ko iyo kamyo yacitse feri bikayigora kugenzura umuvuduko yayo bityo igata umuhanda.”

Inkuru yabanje

Kigali:Mu mujinya n’agahinda kenshi abaturage basabye polisi ikintu gikomeye nyuma y’impanuka ikomeye yabereye ku kinamba

Twitter
WhatsApp
FbMessenger