AmakuruImyidagaduro

Kigali: Igitaramo cya Burna Boy cyitezweho guhuruza abanyamahanga, dore gahunda

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere [RDB] cyatangaje ko cyizeye abakerarugendo baturutse impande n’impande bazakururwa n’umuhanzi Burna Boy utegerejwe mu gitaramo mu mpera z’iki cyumweru.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, i Rusororo mu Nyubako ya Intare Conference Arena hazabera igitaramo cyizitabirwa n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Damini Ogulu uzwi muri muzika nka Burna Boy.

Ni mu ruhererekane rw’ibitaramo agenda akorera mu bihugu bitandukanye yise Burna Boy Experience. Azaza mu Rwanda aturutse muri Uganda.

Kuri uyu wa Gatatu habaye ikiganiro n’itangazamakuru, kigaruka ku myiteguro y’iki gitaramo.

Mathew Rugamba uhagarariye Entertainment Factory yatumiye uyu muhanzi, yavuze ko buri kimwe giteguye, yanamaze impungenge abibazaga niba Burna Boy azaririmba mu buryo bwa Live, yavuze ko uyu muhanzi azazana i Kigali n’itsinda rye ry’abantu 6 basanzwe bamucurangira bityo ko azaririmba mu buryo bw’umwimerere (Live).

RDB yateye inkunga iki gitaramo biciye muri gahunda yayo yo gushishikariza abanyamahanga gusura u Rwanda ‘VISIT RWANDA’, Umar Abineza ushinzwe guteza imbere ubukererugendo bw’imbere mu gihugu muri RDB yabwiye itangazamakuru ko bafite amakuru yizewe ko hari abanyamahanga bari mu nzira baza kuzitabira iki gitaramo cya Burna Boy urabanza gutaramira i Kampala kuri uyu wa Gatanu.

Ati “Hari amakuru dufite ko hari abantu bagiye kuva mu bindi bihugu. Hari abagiye kuva za Zimbabwe, Tanzania na Kenya n’abari i Bugande bazacikanwa no kumubonerayo bakaza inaha .”

Yongeyeho ko bazakomeza gushyigikira imyidagaduro itandukanye kuko igira uruhare runini mu gukurura abakerarugendo baba baje gusura ibindi byiza nyaburanga.

Ati “Uretse ibyo Imana yaduhaye dukunda kuvuga nk’ingagi n’ibindi, harimo no kuba ubuzima bwa nijoro mu gihugu buhagaze neza. Iyo ubuzima bwo mu ijoro buhagaze neza, abantu barisanzura. Hari ibitaramo, utubari two kujyamo, ibintu nk’ibyo.”

Kuko iki gitaramo kizabera ahantu hasa n’ahitaruye umujyi wa Kigali, hashyizweho imodoka zizatwara abantu zibakuye kuri stade Amahoro i Remera  guhera saa cyenda zikanabasubizayo igitaramo kirangiye, bazishyura 3 500 ku muntu.

Hazaba kandi hari n’imodoka z’uruganda rwa Volkswagen zizaba zitwara abashaka kugenda ari bake. Ibiciro by’izi modoka ntabwo byatangajwe kuko bizaterwa naho umuntu aturutse.

Ni ubwa mbere Entertainment Factory iteguye igitaramo mu Rwanda,  bavuga ko  bagiye gukora uko bashoboye kugira ngo bazagirirwe icyizere cyo kuzana n’abandi bahanzi bakomeye. Igizwe n’abantu batanu; Mathew Rugamba, Dereck Kyaru, Kevin Rugamba ndetse na Arnold Kwizera. 

Ibiciro bisanzweho byo kwinjira muri iki gitatamo ni 10 000 Frw uguze tike hakiri kare. Kugura tike ku munsi w’igitaramo ni 15 000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro uguze tike hakiri kare ni 25 000 Frw, ku munsi w’igitaramo ni 30 000 Frw. Muri VVIP uguze tike mbere ni 50 000 Frw .

Gbona ya Burna Boy iri mu zikunzwe i Kigali azayiririmba mu buryo bwa Live

Umar Abineza yavuze ko bafite amakuru y’abanyamahanga bazaza mu Rwanda bakurikiye Burna Boy
Twitter
WhatsApp
FbMessenger