Amakuru ashushyePolitiki

Kigali : Igifungo cy’imyaka 25 cyateje kutumvikana n’Abadepite

Umushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano uri kwigirwa muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu.Kwikubitiro igifungo cy’imyaka 25 cyateje impaka .

Ingingo ya 27 y’uyu mushinga w’itegeko ivuga ko igifungo kimara igihe kizwi, kimara nibura umunsi umwe (1) kandi ntikirenza imyaka makumyabiri n’itanu (25), keretse iyo itegeko ribiteganya ukundi. Igifungo kimara igihe kizwi kibarirwa ku minsi, amezi cyangwa imyaka by’ingengabihe  isanzwe.

Aha bisobanuye ko Igifungo cy’umunsi umwe ari amasaha makumyabiri n’ane (24), icy’ukwezi kumwe (1) ni iminsi mirongo itatu (30) naho icy’umwaka umwe (1) ni amezi cumi n’abiri (12).

Bamwe mu badepite bagize iyi komisiyo bagaragaje ko batumva impamvu hafashwe imyaka 25 gusa ntibijye hejuru yayo.

Banavuga ko mu guhindura itegeko ryari risanzwe imwe mu mpamvu yari iyo kuzamura ibihano bitewe n’uko ibyaha bisigaye bikorwa cyane, bakibaza impamvu igifungo cy’imyaka 25 ari cyo cyashigiweho gusa.

Depite Nyirabega Eutalie yagize ati “Amahitamo ya politiki agira icyo ashingiraho kandi tukumva natwe mu buryo bwo kubisobanura tutabyumva, njye ni cyo nabajije, kubera iki amahitamo ya politiki yaje agahagarara ku myaka 25?”

Perezida wa Komisiyo, Kayiranga Rwasa Alfred,  yavuze ko mu mwaka wa 2012 ubwo bavugururaga iri tegeko ngo basanze icyaha cy’urupfu kitakiri ngombwa mu mategeko y’u Rwanda, bituma bakivanaho bashyiraho icya burundu. Ibyo ngo byatumye imyaka ikatirwa abakoraga ibyaha igenda igabanuka ari n’aho byageze ku myaka 25.

Yavuze ko bikwiye gusobanurwa impamvu iyo myaka ari yo yakomeje ikagumaho mu gihe gahunda ihari ari iyo kuzamura ibihano bitewe n’uko ibyaha biri gukorwa cyane.

Visi Perezida wa komisiyo, Depite Uwayisenga Yvonne na we yunzemo avuga ko imyaka 25 ari mike ngo kereka wenda gereza ziramutse zuzuye ku buryo bagira impungenge z’aho abafungwa bashyirwa.

Yagize ati “Kereka wenda nibatumara impungenge bakatubwira ngo amagereza aruzuye, nibamara imyaka 30 bizaba ari ibindi bindi, kubona ibibatunga. Nibaduhe impamvu zifatika zituma bagarukirije ku myaka 25. Niba ntazihari njyewe numva twabishyira kuri 30 kugira ngo n’abakoze ibyo byaha bahanwe ku buryo bw’intangarugero ku buryo n’abandi batinya.”

Uwizeyimana Evode ,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko,  yavuze ko basanze iyo myaka ihagije ..

Ashimangira ko gahunda ihari atari ukuzamura ibihano muri rusange, aho ngo hari n’aho byamanuwe.

Evode Yagize ati “Aha rero ku myaka 25 twasanze atari ngombwa. Twasanze imyaka 25 ihagije nk’gifungo kinini cy’imaragihe. Nimujya kureba murasanga dushobora kugira icyaha cyahanishwa imyaka 15 tukagihanisha imyaka 20 ariko icyari kiri kuri 25 tukirekeraho. Mwebwe rero mumeze nk’aho ari ibintu byo kugenda dusunika duhereye hasi tujya hejuru, ntabwo ari byo ahubwo hari n’aho twasubiye hasi.”

 

 

Ingingo ivuga iki gihano ikaba bayirekeye uko imeze, n’ubwo byagaragaraga ko hari Abadepite basa nk’aho batanyuzwe n’ibyo bisobanuro nkuko izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger