AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Abasinzi n’abakunda kuryoshya bashyizwe igorora

Umujyi wa Kigali ukomeje gufasha abawutuye kubaho mu Isi y’umunyenga barushaho kubona ibyiza bitandukanye kandi bigezweho haba mu buryo bwo kwishinisha no kwidagadura bimwe abanyamahanga twibwiraga ko badusumbya.

Nyuma yo kubaka inzu zitandukanye z’imyidagaduro, ubu noneho hateguwe uburyo amarestora ndetse n’utubare bigiye kwegerezwa abantu mu mihanda batabanje kwinjira mu nzu zibicuruza nk’uko tubimenyereye.

Umujyi wa Kigali ubinyujije kuri Twitter, watangiye ubaza Abatuye Kigali niba biteguye kwishimira kuryoshya mu buryo bwihariye bwa gakondo.

Aha wanaboneyeho kwemeza ko guhera mu mpera z’iki cyumweru turimo kburi uwa Gatanu tariki ya 25 Gashyantare2022 na weekend yose muri rusange, hazajya hafungwa umuhanda KG 18 Ave uherereye Ku Gisimenti,i Remera mu karere ka Gasabo ahasigaye bakemerera Rostora na Bars kuza kuhakorera kugira abantu baharuhukire bishima barya bananywa.

Abantu batandukanye bahise bagaragaza ko ari intambwe ikomeye uyu mujyi ukomeje gutera kuko hari n’abahamije ko weekend ya Kigali izajya iraba imeze nk’i Burayi.

Si ku Gisimenti gusa kuko na Nyamirambo,mu Biryogo iyo ntambwe bamaze kuyitera kare, kugeza naho imihanda bayisize amarangi atandukanye kugira hazajye hakorerwa ibikorwa byo kuharuhukira no kuharyohereza.

Amafoto agaragaza uko mu Biryogo byahindutse mu gihe n’ahandi hagitera intambwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger