AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kigali: Abapolisi bashinjwaga ibyaha bya ruswa barekuwe n’urukiko ariko bakomeza gufungwa

Abapolisi batatu muri barindwi baherutse kwerekwa Itangazamakuru bashinjwa ruswa mu bizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, bararekuwe ariko ntibarasubira mu ngo zabo ahubwo baracyafunzwe na Polisi.

Tariki 03 Ugushyingo 2021, ni bwo Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 12 barimo Abapolisi barindwi barimo n’ufite ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police) bose bari bakurikiranyweho ibyaha birimo gusaba no kwakira ruswa.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwageje aba bantu uko ari 12 imbere y’Urukiko bubasabira gufungwa by’agateganyo kuko ibyaha bakekwaho bikomeye.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agatetanyo, rwategetse ko CIP Irivuzumuremyi Jonas, IP Ntawuganyimana Elhakim, na IP Kararo Thomas Munyarukundo, barekurwa kuko nta mpamvu zikomeye zatuma bakurikiranwa bafunze.

Aba barekuwe bakurikiranyweho icyaha cyo Gusaba no kwakira ruswa, n’icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Uretse aba bapolisi, Urukiko rwarekuye n’abasivile batatu ari bo Mutuyimana Oscar, Nsengiyumva Eric na Uwase Francois bose baregwa muri dosiye imwe.

Icyemezo cyasomwe tariki 01 Ukuboza 2021, kivuga kivuga kandi ko IP Mukamuvunyi Rebecca, AIP Fidele Gahizi, Sgt Nkurunziza Severin na Sgt Twagirishema Augustin bo hari impamvu zikomeye zituma bakekwa ko bakoze ibyaha bashinjwa, rutegeka ko bo bakurikiranwa bafunze by’agateganyo.

Kimwe n’basivire babiri Nshimiyimana Fabien na Nshimiyimana Jean de Dieu na bo bakomeje gufungwa.

Abapolisi barekuwe n’Urukiko ariko Polisi irabafunga

Abapolisi bane n’abasivile babiri bakomeje gufungwa barajuriye ndetse n’Ubushinjacyaha bwajuriye ifungurwa rya bariya Bapolisi batatu n’abasivile batatu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukuboza 2021 baburanye ubujurire bwabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenege aho Abapolisi barekuwe barimo CIP Jonas Irivuzumuremyi na bo baje muri uru rubanza rw’ubujurire barinzwe mu buryo budasanzwe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe imyitwarire rizwi ka PDU.

Ubwo Umucamanza yabazaga niba biteguye kuburana bose bahise bazamura inzitizi mu rukiko babwira Umucamanza ko n’ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko barekurwa by’agateganyo bakazaburana mu mizi badafunze, ngo iki cyemezo cy’urukiko nticyubahirijwe kuko n’ubu bagifunzwe.

CIP Jonas Irivuzumuremyi yagize ati “Twatunguwe no kuva muri Kasho ya Polisi ya Rwezamenyo aho twari tumaze iminsi dufungiye, twagera hanze tukahasanga imodoka ya Polisi y’ishami rishinzwe imyitwarire (PDU) iturindiriye bahita batujyana kudufungira Kacyiru ku cyicaro gikuru cya Polisi.”

Me Irene Bayisabe wunganira IP Munyarukundo Kararo Tomas yabwiye Urukiko ko kugeza ubu atazi aho umukiliya we afungiye.

Ati “Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rugitangaza ko rutegetse ko uwo nunganira arekurwa nagize icyizere nzi ko tugiye kwicara hamwe tugategura urubanza mu mizi, ariko natunguwe no kumva agifunze kandi afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ubu akaba afungiye ahantu twe tutazi, tutanemerewe kumugeraho haba njye cyangwa umuryango we.”

IP Munyarukundo Kararo Thomas na we warekuwe n’Urukiko, yabwiye Urukiko ko ibyo Polisi yakoze bitemewe kuko urukiko rwarategetse ko ahita arekurwa.

Yakomeje avuga ko yemera ko muri Polisi harimo ishami rishinzwe imyitwarire (PDU) ariko atumva impamvu iryo shami atari ryo ryabakurikiranye na mbere niba ibyo bakurikiranyweho Polisi ibona ari ikibazo cy’imyitwarire.

Ati “Nta mpamvu twari kujyanwa mu Binyamakuru byose dushinjwa ibyaha birimo icyaha cya ruswa, Ubugenzacyaha bukarinda aho bushyikiriza Dosiye Ubushinjacyaha kubera iyo ruswa, Urukiko rwashishoza rwaturekura Polisi igahita idufunga mu buryo munyuranije n’amategeko.”

Umucamanza wumvise izi nzitizi, yahise asubira urubanza avuga ko Urukiko rugiye kubanza kuzifataho icyemezo ubundi urubanza rukazasubukurwa tariki Indwi Mutarama 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger