AmakuruPolitiki

Kigali: Abanyamakuru 3 bari bamaze imyaka 4 bafunzwe bagizwe abere

Abanyamakuru batatu aribo Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack bari bamaze imyaka 4bafunzwe by’agateganyo, urikuko rwasanze badahamwa n’ibyaha baregwaga rutegeka ko bahita barekurwa.

Aba banyamakuru baregwaga ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda, gukwirakwiza ibihuha bigamije guha isura mbi u Rwanda mu mahanga, no gutangaza amagambo n’amashusho bitandukanye n’uko byafashwe.

Ibi byaha bari bakurikaranweho ,Ubushinjacyaha bwavuze ko babikoreye ku muyoboro wa Youtube IWACU TV.

Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bugaragaza bihamya aba banyamakuru biriya byaha bibiri bya mbere, naho icyaha cya gatatu ko kitari mu itegeko rishya rihana ibyaha.Yavuze ko ikirego cy’ubushinjacyaha kuri aba banyamakuru bamaze imyaka hafi itanu bafunze “Nta shingiro gifite” .

Ubushinjacyahaha bwari bwasabye ko aba banyamakuru bafungwa imyaka 22, ntibaremenyekana niba buzajuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Urubanza rw’aba banyamakuru rwagarutswe cyane mu gihe gito gishize kuko bamaze imyaka ine bafunze by’agateganyo nta rubanza bacibwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, n’iharanira uburenganzura bwa muntu yamaganye ifungwa ryabo.

Iwacu TV yashinzwe na Mutuyimana mu 2016 ,aba bagenzi babiri baza nyuma gufatanya nawe.

Me Jean Paul Ibambe wunganira aba banyamakuru mu rukiko yavuze ko bishimiye umwanzuro w’urukiko.

Ati: “Kuba ubushinjacyaha bugusabira imyaka 22 y’igifungo ariko ukereka urukiko ko nta cyaha cyabaye rukabasha kubyumva bakugira umwere ni ikintu cyo kwishimira ko abo twunganira babonye ubutabera.”

Ibambe ariko avuga ko kuba abakiriya be baramaze imyaka ine bafunze by’agateganyo ari ikibazo kuko “Ubutabera buboneye ari ubwihuse”.

Ati: “Niba bishoboka abantu bajye bakurikiranwa badafunze, nibafungwa nabwo imanza zabo zihutishwe kugira ngo umuntu naba umwere ntihabeho gufungwa by’amaherere.”

Inkuru wasoma

https://www.teradignews.rw/ese-ndimbati-azishyurwa-indishyi-yigihe-yamaze-afunzwe-ntacyo-akora-kimwinjiriza-me-dusabimana-vedaste-yabisobanuye/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger