Amakuru ashushye

Kigali: Abajura bishe umuturage bamuteye ibyuma

Ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017, ni bwo aba bajura bateze nyakwigendera n’uwitwa Harerimana Juvens bari bavanye mu kabari barabaniga banabambura ibyo bari bafite, ariko umwe basiga bamwishe.

Itsinda ry’abajura mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge ryishe umuturage witwa Nkurikiye Fabrice rimuteye ibyuma rinakomeretsa mugenzi we bari kumwe.

Ababonye umurambo wa Nyakwigendera, bavuga ko wari ufite ibikomere mu gatuza ku buryo bakeka ko yishwe atarewe ibyuma.

Harerimana Juvens yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru  ko iri tsinda ry’abajura ryabategeye mu nzira ubwo bavaga mu kabari bari barimo kureberamo umupira.

Yagize ati “ Twari tuvuye mu kabari twareberagamo umupira, tugeze imbere njye nahise numva abantu banigaguye mu ijosi ngwa hasi ku buryo naje kugarura ubwenge ndi mu mbangukiragutabara nyuma bambwira ko mugenzi wanjye we bamwishe.”

Mushiki wa Nkurikiye, Umurame Rosine,yavuze ko bifuza ko inzego z’umutekano zakurikirana neza zikamenya abagize uruhare mu rupfu rwa musaza we.

Yagize ati “ Natwe twabimenye nyuma tumugezeho dusanga bamuteye ibyuma mu mutima, ariko twe turifuza ko inzego zibishinzwe zakurikirana buri muntu wese wabigizemo uruhare kuko amakuru dufite ubu ni uko abamwishe bari benshi.”

Yakomeje avuga ko abanyerondo bakwiye kujya banyura no mu tuyira duto tuba mu gace kabo aho kwigumira mu mihanda minini irimo amatara kubera ko ari two abajura bakunze kunigiramo abantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Hategekimana Fred, yavuze ko aba bajura banyuze mu rihumye abanyerondo kuko bakoze ubu bugizi bwa nabi nyuma y’uko bari bamaze kunyura aho bamwiciye.

Yagize ati “Ni byo ni abajura bamwishe kuko ikibigaragaza ni uko bagerageje no kubiba kuko mugenzi we bamwibye hafi ibihumbi 17Frw. Gusa kiriya gikorwa kugira ngo kibe bisa nk’aho baciye mu rihumye abanyerondo kuberako bari bamaze kuhaca ubwo babategaga, bamaze gutaka bahise bagaruka barababatesha ariko basanga umwe bamwishe.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge n’inzego z’umutekano bagiye guhumuriza abaturage bo muri aka gace, banagirana inama ndetse banafata icyemezo cyo gukaza amarondo muri aka gace.

Nkurikiye Fabrice asize abana babiri ndetse umugore we akaba yari anatwite inda nkuru.Teradignews.rw imwifurije kuruhukira mu mahoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger