Amakuru

Kigali: Abadepite batoye itegeko rigenga Polisi y’ u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mata 2023 mu Nteko Ishingamategeko y’ u Rwanda habereye Inteko Rusange y’ Umutwe w’ Abadepite batora itegeko rigenga Polisi y’ Igihugu.

Muri iri tegeko Polisi y’ u Rwanda yahawe ububasha bwo gufata umuntu ukekwaho icyaha, ushakishwa, uwacitse inzego z’ umutekano cyangwa iz’ Ubutabera ibyibwirije cyangwa ibisabwe n’ urwego rubifitiye ububasha ikamushyikiriza ubugenzacyaha.

Polisi y’ u Rwanda kandi yahawe ububasha bwuzuye bw’ ubugenzacyaha ku byaha by’ impanuka zo mu muhanda.  Iri tegeko rigenga polisi y’ u Rwanda ryanateganyije ibihano byerekeye gutoroka Polisi y’ u Rwanda.

Inteko Rusange yanemeje raporo ya Komisiyo ihuriweho n’Imitwe yombi ikubiyemo ubugororangingo bwakozwe na Sena n’ibijyanye no kunoza imyandikire y’iri tegeko hakurikijwe imyandikire mishya iteganywa n’Imirongo Ngenderwaho y’imyandikire y’amategeko.

Inteko Ishingamategeko igizwe n’ Umutwe w’ Abadepite n’ umutwe wa Sena. Umutwe w’ Abadepite ugizwe n’ abadepite 53 bakomoka mu mashyaka aba yatowe ndetse n’ abakandida bigenga na 24 batorwa mu bagore, babiri batorwa mu Rubyiruko n’ umudepite umwe utorwa mu bafite Ubumuga bityo bose hamwe bakaba 80. Ikaba iyobowe na Nyakubahwa Mukabarisa Donatille.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger