Amakuru ashushye

Kidumu ugiye kuririmba mu gitaramo cya Rwanda Konnect Gala yaraye i Kigali-AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza 2017 , Kidumu nibwo yasesekaye i Kigali aho aje kwitabira igitaramo cya Rwanda Konnect Gala, n’ibikabyo byinshi  cyane yakumbuje Abanyarwanda iki gitaramo.

Ahagana ku Isaha ya Saa yine z’umugoroba nibwo Kidumu yasesekaye i Kanombe , mu bamwakiriye harimo n’abategura iki gitaramo cya Rwanda Konnect Gala, Kidumu yatangaje ko afite byinshi azakorera muri iki gitaramo dore ko abimazemo igihe bikba bimutera kuvuga ko abifitemo ubunararibonye.

Kidumu mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yazanye n’itsinda ry’abamucurangira ndetse n’ababakobwa mubona mu ndirimbo ze, ibi ngo yabikoze kugirango ashimishe Abanyarwanda ndetse nababa muri Diaspora muri rusange.

Mu nkweto y’umweru ipantaro n’agakote bisa yavuze ko ahishiye byinshi Abanyarwanda muri iki gitaramo, yanavuze ko yagombaga kuza mu Rwanda kubera ko ahafite abafana benshi hanyuma ko iyo udasuye abafana bawe akenshi barakwibagirwa.

“Rwanda Konnect Gala” ni igitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 ukuboza 2017, kibere i gikondo ahabera imurikagurisha ( Gikondo Expo Ground) kugeza ubu amasaha arabarirwa kuntoki ngo umunsi igihe kigere , Kidumu na Cecile ngo bataramire  Abanyarwanda muri  iki gitaramo.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera i Gikondo kuri Expo Ground  kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi [10,000frw] mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi makumyabiri [20,000frw] mu myanya y’icyubahiro hakaba hazaba hari n’ameza y’icyubahiro yateguriwe abantu umunani bifuza kwicarana bakishyura ibihumbi magana abiri [200 000 frw]. Ushaka kugura itike wahamagara +250780657231.

Kidumu yabanje kuvugana n’itangazamakuru
Iyi niyo nkweto yaje yambaye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger