Amakuru

Kicukiro:Umugore ari mu mazi abira nyuma yo guta umwana we w’imyaka 9 mu cyobo cya metero 15(Amafoto)

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugore w’imyaka 28 akurikiranyweho guta mu cyobo cya metero 15, umwana w’imyaka icyenda abereye mukase.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 08, Gashyantare, 2023, mu Mudugudu wa Biryogo, Akagari ka Cyimo mu Murenge wa Masaka, muri Kicukiro.

Nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage, umwana yakuwe muri icyo cyobo ari muzima ariko yavunitse amaguru.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, yahamirije UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uwo mugore ukekwa yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Yatawe muri yombi, ari mu maboko ya RIB, Sitasiyo ya Masaka, iri gukora inshingano zayo.”

Gitifu Nduwayezu avuga ko ubuzima bw’umwana bumeze neza arimo kwitabwaho n’abaganga.

Yagize ati “Umwana yatabawe tumaze kumenya amakuru, akorerwa ibizami byose, ubu umwana nta kibazo afite. Igisigaye ni ukumwitaho, ubu ameze neza ariko aracyari mu Bitaro bya Masaka.”

Yasabye ababyeyi gufata abana bose nk’ababo.

Ati “Umwana nta cyaha aba afite, ntacyo aba azi, bajye babafata neza, kuko kubakorera neza ni umugisha uri imbere, azagufasha.”

Yasabye n’imiryango ifitanye amakimbirane kuyareka bakita ku bo barera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger