AmakuruPolitiki

Kicukiro:Abagabo 2 bakurikiranyweho kwica umukecuru bakoreraga bemeye icyaha

Abagabo babiri bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umukecuru baberaga mu rugo banamukorera akazi ko mu rugo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bemereye Ubushinjacyaha ko babikoze.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwareze mu buryo bwihutirwa aba bagabo, bwagejeje ku Rukiko ikirego cyabwo ku wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha gikurikiranywe kuri aba bagabo, cyabereye mu Mudugudu wa Nonko mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Aba bagabo bakurikiranyweho kwica umukecuru witwa Kabasinga Brigitte, baberaga mu rugo bakanamukorera akazi ko mu rugo, aho bamwishe bamuteye ibyuma mu rubavu no mu gatuza, bakamwicira mu rugo rwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma yuko aba bagabo bishe nyakwigendera, bahise binjira mu nzu ye bamwiba amafaranga ibihumbi 900 Frw.

Amakuru dukesha Ubushinjacyaha, ni uko“Abaregwa biyemerera icyaha mu buryo budashidikanywaho.” Bakaba bararegewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Itegeko ribivugaho iki?

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger