AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kicukiro: Madamu Umutesi Solange wariye iminwa imbere ya Perezida wa Repubulika yasimbujwe

None ku wa Gatanu tariki ya 31/Werurwe/2023 Minisitiri w’ Intebe Nyakubahwa Bwana Eduard Ngirente yashyizeho Abayobozi Nshingwabikorwa babiri b’ Akarere ka Kicukiro.

Mu itangazo ryaciye ku rubuga rwa Twitter rwa Primature ryavugaga ko hashingiwe ku birebana n’ itegeko ryo kuwa N°29/2019 ryo kuwa 29/07/2019 rigenga umujyi wa kigali cyane cyane mu ngingo yayo ya 40.

Ko ku 31/03/2023 ko hashyizeho abagize urwego rw’ abashingwabikorwa b’ Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali aribo Bwana Antoine Mutsinzi wagize Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Kicukiro na Madamu Ann Monique Huss wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’ Akarere ka Kicukiro.

Iri tangazo rije nyuma y’ aho ku wa 28/Werurwe/2023 hasozwa Itorero rya ba Rushingwangerero rigizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ Akarere ka Kicukiro Madamu Umutesi Solange ananiwe gusubiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku kibazo k’ idindira ry’ imyubakire muri ako karere.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko hari ibyo aheruka kubona muri Kicukiro, ko hari inzu yanyuzeho ituzuye, isa n’ititabwaho maze nyuma y’amezi ane ahanyuze agasanga nta kintu na kimwe cyigeze kiyikorwaho.

Ahagurukije Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange ngo agire icyo abivugaho,  avuga ko barangaye kuko basanze icyemezo cyo kubaka cya nyirinzu cyari cyararangiye bakabanza kucyongerera igihe ariko yamara kukibona ntasubukure kubaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger