Umuziki

Kibla Lamar: Guhanga kwiza ni uguhanga ugira inama urubyiruko

Kibla Lamar,  Christian KAYISIRE  umuhanzi uririmba injyana ya Hiphop/Lap, mi umuhanzi uri kuzamuka neza muruhando rwamuzika nyarwanda , mu rwego rwo gukomeza urugendo rwe rwa muzika yashyize hanze indirimbo ye nshyashya yise “Generation”.

Uy’umusore ukorera muzika ye mu karere ka Rubavu iyo muganiriye wunva muntego ze aba ashaka kugeza ibihangano bye k’urwego  rukomeye yewe akanarenga imbibi z’Urwanda, ibi bikaba  ari nabyo bimutera gukora cyane n’imbaraga n’imishinga myinshi murwego rwokugera kuntego ze yihaye murugendo rutoroshye rwa muzika.uy’umusore Kibla Lamar asanzwe abarizwa mu itsinda rya The Attractive naryo riririmba injyana ya Hip Hop ikunzwe n’urubyiruko hano mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Teradignews.rw, Kibla Lamar yavuze ko yakoze iyi ndirimbo “Generation” ashaka guha ubutumwa ahanini bugamije gushishikariza urubyiruko guca ukubiri n’imico idahwitse.

Kibla Lamar

Kibla yagize ati: “Iyi ndirimbo nayikoze ngamije gukangura urubyiruko ndetse nabandi  duhuriye muri generation  imwe kureka amakosa menshi dukora, tugaharanira kuba abagabo nyabo” Kibla Lamar . Muri chorus ni ijwi ry’umusore  witwa Joujounto.

Iyi ndirimbo  yakorewe muri  Legal  Eyes Beat ikorwa na First  Boy afatanyije na Yang P, iyi ni indirimbo avuga bimwe mubyo urubyiruko rwirirwamo cyangwa rwishoramo bitabubahisha bikabashora mungeso mbi. Kibla aririmba iyindirimbo agamije kubwira urungano n’urungano ko rwakirinda rugaharanira kuba abagabo nyakuri, barangwa nibikorwa byiza.

Generation by Kibla Lamar ft Joujounto:

Twitter
WhatsApp
FbMessenger