AmakuruImikino

Kera kabaye Eden Hazard yafunguye konteri y’ibitego muri Real Madrid

Umubiligi Eden Hazard ukinira ikipe ya Real Madrid, yatsinze igitego cya mbere cyemewe n’amategeko kuva yayigeramo avuye muri Chelsea mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Hazard utaragize intangiriro nziza mu kipe ya Real Madrid yahoze ari indoto ze, yayitsindiye igitego cya mbere ubwo kuri uyu wa gatandatu yakinaga na Granada mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona ya Espagne.

Ni umukino warangiye Real Madrid itsinze Granada ibitego 4-2.

Eden Hazard yatsinze igitego cya kabiri mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, ku mupira yari ahawe na Gareth Bale mbere yo kwinjira mu rubuga rw’amahina akaroba umuzamu wa Granada.

Iki gitego cyaje kiyongera ku cyo Karim Benzema yari yatsinze ku munota wa kabiri w’umukino ndetse n’icya gatatu Luka Modric yatsinze ku munota wa 61 w’umukino, ku mupira yari ahawe na Eden Hazard wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Ikipe ya Granada yakinnye neza iminota ya nyuma y’umukino, yashoboye kubona ibitego bibiri mbere y’uko James Rodriguez agaruka ku munota wa nyuma w’umukino akayirangiza burundu ayitsinda igitego cya kane.

Gutsinda uyu mukino byafashije Real Madrid gukomeza kuyobora shampiyona ya Espagne n’amanota 18 aho irusha atanu mukeba wayo FC Barcelona izakina na Sevvilla ku munsi w’ejo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger