Amakuru ashushyePolitiki

Kenya:Indorerezi zahamije ko amatora yabaye mu mucyo zisaba Odinga guca bugufi

Kuwa 8 kanama 2017 muri Kenya habaye amatora ya perezida wa Repubulika, aya  matora yakurikiwe n’imvururu kubera  kutakira no kutemera ibyavuye mu matora ku ruhande rwa Raila Odinga watsinzwe muri aya matora. Gusa indorerezi zamaganye ibyavugwaga na Raila by’uko yaba yaribwe amajwi.

Hari abakandida benshi bari bahanganye gusa ku isonga hari  hari Raila Odinga uyobora ishyaka rya NASA ritavuga rumwe na leta  ndetse na Uhuru Kenyatta wari watanzwe na Jubilee party, bikaza kurangira ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaje ko yongeye kwisubiza umwanya wa Perezida yari asanzwe ariho.

Gutsinzwa kwa Raila Odinga ntibyamushimishije ndetse yahise avuga ko yibwe amajwi ndetse akaba atagomba kwihanganira kwakira ibyatangajwe kuko nta kuri kurimo , avuga ko byatangiye Chris Msando wari ushinzwe  ibijyanye n’ikoranabuhanga muri komisiyo y’amatora yicwa.

Gusa indorerezi zitandukanye zanyomoje ibyo Raila Odinga yatangaje , zivuga ko yabivuze kubera umujinya no kutemera gutsindwa , zavuze ko ibyo yavuze ko uburyo bwakoreshejwe bwaba bwarinjiwemo atari byo ndetse bongera kuvuga ko ibyo yavugaga by’uko urupfu rwa Chris Msando rwaba rufitanye isano n’amatora n’abyo atari byo.

Indorerezi z’Umuryango w’ubumwe bw’Iburayi ndetse n’iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zose zahamagariye Raila Odinga kwemera ibyavuye mu matora kuko ari iby’ukuri nta buriganya bwigeze bugaragara mu matora ndetse anasabwa kubwira abamushyigikiye bakareka guteza imvururu.

Thabo Mbeki , uhagarariye indorerezi zaturutse mu muryango wa EAC yavuze ko amatora yabaye mu mucyo no u bwisanzure, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi tariki 10 kanama 2017  izi ndorerezi zavuze ko komisiyo y’amatora muri kiriya gihugu yakoze akazi kayo neza ndetse bongera gusaba Raila Odinga kwemera no kwakira ibyavuye mu matora.

Indorerezi za Common Wealth ziyobowe na John Mahama ,  nazo zashimangiye ko amatora yagenze neza. Mahama yagiriye inama Odinga, maze agira ati”Biba byiza iyo ubaye umuhombyi wishimye kurusha kuba umuhombyi w’umujinya ukanagambirira ikibi, n’ubwo bigoye kwakira guhomba cyangwa gutsindwa abiba byiza iyo wiyakiriye, uwatsinze n’uwatsinzwe bose imbaraga zabo ziba ziri mu maboko y’ababaha amahirwe[abatora].”

Imiryango ya ELOG (Election Observation Group) na IGAD (Intergovernmental Authority on Development) nayo yunze mu ry’izi ndorerezi maze ivuga ko ibyavuye mu matora ari ukuri, John Kerry wahoze ari umunyamabanga mu biro by’umukuru w’igihugu cya Amerika yahamije ko nawe abona ibyatangajwe ari ukuri , asaba Raila Odinga gutuza no kwemera ibyavuye mu matora.

Indi nkuru wasoma:Kenya: Nyuma y’amatora ibintu byahinduye isura abantu bari mu myigaragambyo bamagana intsinzi ya Kenyatta, hari ubwoba bw’uko imbaga ishobora kuhatikirira(Amafoto)

Abashyigikiye Raila guhera ejo hashize bigabije imihanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger