Amakuru

Kenya : Umusore yemeje ko yishe abana barenga 10 abanje kubanynyusa amaraso

Mu nkengero z’umujyi wa Nairobi hari hamaze iminsi havugwa imfu z’abana bato ndetse bamwe na bamwe bakaburirwa irengero muburyo budasobanutse.

Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI) rwatangaje ko rwafashe umusore wemera ko yishe abana 10. Uyu musore witwa Masten Milimo Wanjala w’imyaka 20 .

Uyu musore yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryakozwe bitewe n’imfu z’abana babiri bishwe imirambo yabo ikaboneka ahitwa Kabete.

Uyu musore benshi batangiye kumutazira akazina Kenyan Vampire yemera ko yatangiye kwica muri 2016 ahereye ku mwana w’umukobwa w’imyaka 12.

Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI) mu butumwa bwaciye ku rubuga rwa Twitter banditse bagira bati

“Masten Milimo Wanjala, wahoranaga inyota yo kunyunyuza amaraso “Vampire”, ashinjwa kwica nibura abana 10 b’inzirakarengane, nk’uko iperereza ribigaragaza. Wanjala ubwe yicaga abana mu buryo bubabaje, hari ubwo yabanyunyuzaga amaraso mbere yo kubica.”

Wanjala yabwiye Abagenzacyaha ko yatangiye kwica afite imyaka 16, uwa mbere yahereyeho ni umwana w’umukobwa witwa Purity Maweu wari ufite imyaka 12.

DCI ivuga ko “Iperereza ryagaragaje ko abana bose bishwe babanzaga guhabwa ifu y’umweru, n’ibindi bintu bisukika, bigasa naho babanzaga kubinywa cyangwa kubisukwaho mbere yo kwicwa.”

DCI yongeraho ko “Uyu ukekwaho kwica abana atabyicuza, ngo yabonaga ibyishimo mu kubica.”

Uyu mwana yashimutiwe ahitwa Kiima Kimwe mu gace ka Machakos, nyuma uyu musore ngo yamunyunyuje amaraso kugera apfuye. nyuma y’urupfu rwa Maweu, hatangiye kumvikana izindi mfu zimeze nk’urwe, abana bakaburirwa irengero nyuma hakazatorwa imirambo yabo.

Hashize imyaka itatu mu gace ka Kamukuywa, Kimilili, umwana w’umuhungu w’imyaka 13 witwa Aron yarishwe.

Urupfu rwe rwakuruye imyigaragambyo mu gace ka Kamukuywa, ndetse abaturage barakaye batwika inzu ya mugenzi wabo bakekaga ko ari we wishe uwo mwana.

Nyuma yahoo Wanjala akekwaho kuba yaragiye ashimuta abana, harimo uwitwa Kitengela na Mlolongo baje kwicwa nyuma bakajugunywa mu mazi mabi.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger