AmakuruUtuntu Nutundi

Kenya: Umugabo akurikiranyweho gushaka gusambanya nyina

Mu gihugu cya Kenya, umugabo witwa w’imyaka 36 yatawe muri yombi azira icyaha cyo gushaka gusambanya Nyina umubyara ubwo yari yasinze.

Ibi bivugwa ko byabereye mu cyaro cyahitwa Karao, agace ka Kombewa Seme Sub-County ho mu ntara ya Kisumu, mu gihugu cya Kenya.

Umuyobozi w’ako gace Caleb Okuom yavuze ko aya makuru yamenyekanye biturutse kuri umwe mu bayobozi b’umudugudu baho, witwa Martin Omware.

Okuom yavuze ko Omware yamubwiye ko ukekwaho icyaha yitwa Dan Otieno yageze mu rugo yasinze, agasagarira nyina agerageza gushaka kumusambanya ku gahato.

Yagize ati: “Ushinjwa yageze mu rugo yasinze, atangira gusagarira nyina umubyara, agambiriye kumusambanya.’’

Umuyobozi wako gace bivugwa ko yahise amenyeshwa ayo makuru, nawe ahita yitabaza abandi bayobozi b’imidugudu babasha gufata uwo mugabo Otieno bamushyikiriza sitasiyo ya polisi ya Kombewa.

Hellen Rotich umuyobozi w’iyo sitasiyo ya polisi yatangarije television yo muricyo gihugu yitwa K24TV ko uwashinjwaga yarafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kombewa ariko akaba yahererejwe urukiko kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe 2022 kugira ngo aburanishwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger