Amakuru ashushyePolitiki

Kenya: Raila Odinga yasabye abamushigikiye kutazitabira amatora azaba kuwa kane.

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na leta  muri Kenya, Raila Odinga, yahamagariye abayoboke be kutazitabira  amatora ya prezida  ategekanijwe ku wa kane, avuga ko byaba biteye isoni.

Raila Odinga nyuma yuko atanze ikirego cyuko yibwe amajwi mu matora urukiko rukanzurako amatora yasubirwamo na nyuma yuko asabyeko abakozi ba komisiyo yamatora bakwirukanwa bikanga yahise yemezako ataziyamamaza ,abamushigikiye bagiye mu mihanda ariko biba ibyubusa none ubu yasabye abamushigikiye kuzazajya gutora.

Odinga yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko komisiyo yamatora yananiwe gutegura neza amatora yabaye muri kanama  atakwemerako bongera gutegura andi mashya agiye kuba. Odinga yanagarutse kubyavuzwe nabahagarariye ibihugu byabo muri Kenya ubwo basabaga abanyepolitike kutarangwa nimico yagumura abaturage Odinga yavuzeko abaturage ba Kenya aribo bagomba gushaka ibisubizo byibibazo byabo.

Ibi kandi bije bikurikira ibyo Odinga yasabaga akanama gashinzwe amatora muri kenya ko amatora yakwigizwa inyuma bakabaha igihe cyo kwiyamamaza ,ibi akaba yarabisabye ubwo yahuraga numunyamabanga wakomisiyo yamatora Wafula Chebukat.

Prezida Uhuru Kenyatta we ahamyakoamatora agomba kuba uko yateguwe ntamananiza yandi abayeho .Akavuyo kabaye nyuma yamatora mu gihugu cya Kenya mu 2007 yahitanye abantu barenga igihumbi.

Wafula Chebukat umunyamabanga wa komisiyo yamatora muri Kenya

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger