Amakuru ashushye

Kenya: Raila Odinga yasabye abagabo bamushyigikiye kwigomwa akabariro mu gihe cy’amatora

Raila Odinga uri kwiyamamariza kuba perezida w’igihugu cya Kenya mu matora ateganijwe tariki 08 kanama 2017 ,yasabye abagabo kwigomwa bakirinda kuzatera akabariro muricyo  gihe cy’amatora.

Résultat de recherche d'images pour "raila odinga"
Raila Odinga wasabye abamushyigikiye kwigomwa gutera akabariro mu bihe by’amatora

Ibi Raila yabitangaje kuruyu wa mbere tariki 17 nyakanga 2017 mu gace ka Homa ,aho yagereranije igihe cy’amatora n’urugamba .yavuze ko buri musirikare wese witegura urugamba yirinda gutera akabariro ku munsi ubanziriza uwo azahanganiraho n’umwanzi kuko biba imbarutso yo kuganzwa no gutsindwa.

Ni muri urwo rwego mu matora ateganijwe muri Kenya muri kanama 2017,Raila Odinga yasabye abamushyigikiye kugira bimwe bazigomwa ku munsi uzabanziriza amatora ndetse n’uwo amatora azaberaho , icy’ingenzi yabasabye ni ukuzigomwa gutera akabariro kuko bishobora kumuviramo gutsindwa.

Yagize ati “tugiye ku rugamba bityo rero tugomba gushyira imbaraga zacu zose ku matora ateganijwe tariki 08 kanama 2017,sinifuza ko har’umwe muri twe watera akabariro ku munsi uzabanziriza amatora cyangwa se ku munsi w’amatora ny’irizina .”

Yongeye gusaba abagabo kuzigomwa iyo minsi kuko bazagira ibihe byo kwishima igihe bazaba bamaze gutsinda amatora,adasize abagore kandi nabo yongeye kubakebura ababwira ko bazirinda kwereka amarangamutima abagabo kuko byabaviramo kugwa mu mutego wo gutera akabariro.

Yakomeje ati “mwirinde mureke kwereka abagabo ko mubakeneye kandi n’abagabo nibashaka kubiyegereza muzabiyake ,ibi bizatuma tudakererwa kwitabira amatora ndetse dukomeze gushikama no gutegereza ibizava mu matora , ibyo gutera akabariro tuzabikora tumaze kwegukana Perezidansi.”

Si ubwa mbere Raila Odinga asabye abamushyigikiye kwigomwa gutera akabariro kuko no mu minsi yashize ubwo ishyaka rye rya NASA[The National Super Alliance] ryatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza yasabye abagabo ko bareka gushyira imbere gutera akabariro bagahagurukira kumushyigikira, ahubwo mu gihe cyo kwishimira intsinzi akaba aribwo bazakora icyo gikorwa bisanzuye.

Muri aya matora ateganijwe muri Kanama 2017, Raila Odinga yasabye buri mugore  kutemerera umugabo we ko bahuza urugwiro ataramwereka ikarita y’itora .iyi ikazaba intwaro yo gushishikariza abagabo bo mu ishyaka rya Raila kwitabira gutora kuko abizi ko abagabo batatera kabiri badatera akabariro.

Raila Odinga ahanganye mu matora na Uhuru Kenyatta usanzwe ari perezida ndetse n’abandi bakandida 16 ,Nazlin Umar niwe mugore wenyine uri mubahatanira kuba perezida w’iki gihugu akaba ari kwiyamamaza nk’umukandida wigenga n’ubwo abantu bari kwitega ko hagati ya Raila Odinga na Uhuru Kenyatta ariho hitezwe kuva perezida mushya wa Kenya.

Dore urutonde rw’abari kwiyamamariza kuba perezida w’iki gihugu cya Kenya:

  1. Robert Mukhwana Juma – Umukandida wigenga
  2. Erastus Nyamera –  Umukandida wigenga
  3. Stephen Owoko –  Umukandida wigenga
  4. Japheth Kaviiga –  Umukandida wigenga
  5. Peter Osotsi –  Umukandida wigenga
  6. David Munga –  Umukandida wigenga
  7. Uhuru Kenyatta – Jubilee
  8. Raila Odinga – The National Super Alliance [NASA]
  9. Cyrus Jirongo – UDP Party
  10. Abduba Dida – Tunza Coalition
  11. Peter Ondeng – Restore and Build Kenya Party
  12. Professor Michael Wainaina –  Umukandida wigenga
  13. Ekuru Aukot – Thirdway Alliance Party
  14. Kennedy Mongare – Federal Party of Kenya
  15. Joe Nyaga – Umukandida wigenga
  16. Nazlin Umar –  Umukandida wigenga
  17. Nixon Kukuboh –  Umukandida wigenga
  18. Joseph Musyoka – Umukandida wigenga

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger