Amakuru ashushyePolitiki

Kenya: Odinga yasabye urukiko ko abari bahagarariye amatora bakurikiranwa

Kuwa 8 kanama 2017 muri Kenya habaye amatora ya perezida wa Repubulika, aya  matora yakurikiwe n’imvururu kubera   kutemera ibyavuye mu matora ku ruhande rwa Raila Odinga watsinzwe muri aya matora. Gusa indorerezi zari zamaganye ibyavugwaga na Raila by’uko yaba yaribwe amajwi. Nyuma Odinga yaje kwerekeza mu butabera maze  kuri uyu munsi tariki 1 nzeri 2017, bwemeza ko amatora yabayemo uburiganya butegeka ko azasubirwamo. Akimara kumva iki cyemezo Odinga yahise asaba ubu butabera ko bwanakurikirana abari bahagarariye amatora.

Hari abakandida benshi bari bahanganye gusa ku isonga hari  hari Raila Odinga uyobora ishyaka rya NASA ritavuga rumwe na leta  ndetse na Uhuru Kenyatta wari watanzwe na Jubilee party yari isanzwe iri ku butegetsi, bikaza kurangira ibyavuye mu matora  bigaragaje ko yongeye kwisubiza umwanya wa Perezida yari asanzwe ariho.

Nyuma y’aya matora habaye imvururu nyinshi ndetse abantu bamwe bahitanwa nazo abandi barakomereka, Raila Odinga wari watsinzwe yahise yerekeza mu nkiko gusa ntiyari yizeye kurenganurwa kuko yumvaga ko nazo zikorera mu kwaha kwa leta.

Indorerezi zari zavuze ko nta buriganya bwabaye ndetse zisaba Odinga kwemera ko yatsinzwe…

Indorerezi zitandukanye zari  zanyomoje ibyo Raila Odinga yatangaje , zivuga ko yabivuze kubera umujinya no kutemera gutsindwa , zavuze ko ibyo yavuze ko uburyo bwakoreshejwe bwaba bwarinjiwemo atari byo ndetse bongera kuvuga ko ibyo yavugaga by’uko urupfu rwa Chris Msando rwaba rufitanye isano n’amatora n’abyo atari byo.

Indorerezi z’Umuryango w’ubumwe bw’Iburayi ndetse n’iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zose zahamagariye Raila Odinga kwemera ibyavuye mu matora kuko ngo byari iby’ukuri nta buriganya bwari bwigeze bugaragara  ndetse anasabwa kubwira abamushyigikiye bakareka guteza imvururu.

Thabo Mbeki , wari uhagarariye indorerezi zaturutse mu muryango wa EAC yavuze ko amatora yabaye mu mucyo no mu bwisanzure, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 10 kanama 2017.  Izi ndorerezi zavuze ko komisiyo y’amatora muri kiriya gihugu yakoze akazi kayo neza ndetse bongera gusaba Raila Odinga kwemera no kwakira ibyavuye mu matora.

Indorerezi za Common Wealth zari ziyobowe na John Mahama ,  nazo zashimangiye ko amatora yagenze neza. Mahama yagiriye inama Odinga, maze agira ati”Biba byiza iyo ubaye umuhombyi wishimye kurusha kuba umuhombyi w’umujinya ukanagambirira ikibi, n’ubwo bigoye kwakira guhomba cyangwa gutsindwa abiba byiza iyo wiyakiriye, uwatsinze n’uwatsinzwe bose imbaraga zabo ziba ziri mu maboko y’ababaha amahirwe[abatora].”

Imiryango ya ELOG (Election Observation Group) na IGAD (Intergovernmental Authority on Development) nayo yari yunze mu ry’izi ndorerezi maze ivuga ko ibyavuye mu matora ari ukuri, John Kerry wahoze ari umunyamabanga mu biro by’umukuru w’igihugu cya Amerika nawe yari yahamije ko  abona ibyatangajwe ari ukuri , asaba Raila Odinga gutuza no kwemera ibyavuye mu matora.

Kenyan Supreme Court judges uphold an opposition petition challenging the result of the August 8 presidential election in Nairobi.
Abacamanza bahamije ko amatora yabayemo kuriganya

Urukiko rwatangaje ko amatora yabayemo uburiganya… Odinga ahita asaba ko abari bayahagarariye bakurikiranwa

Kuri uyu wa gatanu tariki 1 nzeri 2017 nibwo David Magara wari uhagarariye abacamanza mu rubanza rwa Odinga yaregagamo abayoboye amatora gukoresha ikimenyane no kumuriganya, yatangaje ko ibyavuye mu matora biteshejwe agaciro ndetse mu minsi 60 hakazaba andi.

Raila Odinga yabaye nk’uwatunguwe kubera ko n’ubundi yari yagiye kurega avuga ko atizeye kurenganuurwa, uyu mugabo akimara kubona ko ubutabera bwabonye ko  yarenganijwe yahise aboneraho kubusaba gukurikirana abari bahagariye amatora ndetse bukaba bwashyiraho ingamba zihamye zo gukumira amakosa nk’aya yabayeho mu matora ateganijwe mu minsi ir’imbere .

Kugeza ubu ntacyo ubutabera buratangaza kijyanye no gukurikirana n’iki kirego gishya cya Raila Odinga gusa hitezwe byinshi n’impinduka zishobora gutungurana hakaba habaho no gukurikirana aba bari bahagarariye amatora bakaryozwa uburiganya bwakozwe.

Image result for judge david maraga kenya
David Magara wari uyoboye abacamanza muri uru rubanza

Izindi nkuru wasoma:Kenya: Nyuma y’amatora ibintu byahinduye isura abantu bari mu myigaragambyo bamagana intsinzi ya Kenyatta, hari ubwoba bw’uko imbaga ishobora kuhatikirira(Amafoto)

Kenya:Indorerezi zahamije ko amatora yabaye mu mucyo zisaba Odinga guca bugufi

 

Written by Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger