AmakuruPolitiki

Kenya : Babiri barashwe ubwo bari bategereje Raila Odinga

Kuri uyu wa gatanu abantu babiri bapfiriye mu mujyi wa Nairobi ubwo polisi yageragezaga guhagarika abaturage bari bari kugerageza gukurikira imodoka yari itwaye utavuga rumwe na leta ya kenya Raila Odinga.
Police yarashe ibyuka bihumanya igerageza guhagarika abaturage kugirango batagera mu mujyi doreko bamwe mu bigaragambyaga bateraga amabuye polisi.

Babiri bapfuye baguye mu mirwano yabereye mu muhanda ujya mu mujyi w’ubucuruzi wa Nairobi.
Umuvugizi wa leta ya kenya ,Mwenda Njoka, yavuzeko atakwemeza icyateye abatavuga rumwe na leta gufunga imihanda ndetse banatwika imodoka.

Police yahisemo gukoresha imyuka iryana n’amatiyo asohora amazi menshi kugirango itatanye abaturage bari bari mu myigaragambyo. noneho birukanka bagana hafi y’umujyi baba bahuye n’imodoka yari itwaye Odinga , yaragarutse muri Kenya avuye muri Amerika.

Odinga yamaganiye kure ibi bikorwa avugako bikorwa na Uhuru Kennyata yagize ati:”Umujinya wanjye ndawushinja Uhuru Kenyatta. Nari naragiye hanze…. Nyuma ngarutse , munyakiraye neza , yohereje abapolisi be ngo babatere iyi myuka , bakubita abantu banjye, babarasa.”

Odinga yahamagariye abarwanashya be bagize “National Resistance Movement” guhaguruka bakamagana ibyavuye mu matora yabaye ubugira kabiri agasiga Uhuru Kennyata tsinze amatora namajwi 98% mugihe kandi abagera kuri 39%aribo bitabiriye amatora.

Ibi bibaye nyuma yaho ibihumbi byabantu bari bari mu muhanda hafi y’ikibuga muzamahanga cya Jomo Kenyatta bategereje Raila Odinga.

Aya matora yabaye kabiri asize Kenya igize ihungabana mu bukungu .Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu yatangajeko nibura abantu 66 .Ni mugihe kandi perezida w’urukiko rw’ikirenga yatangaje ko aya matora yabaye bwa kabiri ko atazasubirwamo ukundi.

Abapolisi barasaga mu baturage

Banateraga amabuye mu mudoka za leta

Twitter
WhatsApp
FbMessenger