AmakuruInkuru z'amahanga

Kazakhstan: Abantu 15 baguye mu mpanuka y’indege yabaye muri iki gitondo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu indege yari itwaye abagenzi 93 n’abakozi bayo 5 yahanutse nyuma y’amasegonda make ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Almaty muri Kazakhstan.

Iyi ndege nyuma yo kugera mu kirere yahise yisekura hasi hagati y’inyubako ebyiri ziri muri uyu mujyi wa Almaty mu masaha ya saa 7:22’ nk’uko ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangarije televiziyo ya CNN dukesha iyi nkuru.

Amakuru aravuga ko iyi ndege ya ‘Flight Z92100 yo mu bwoko bwa ‘Fokker 100’ ya sosiyete y’indege ya Kazakhstan ya Bek Air yari ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Almaty yerekeza mu murwa mukuru Nur Sultan w’iki gihugu.

Abashinzwe ubutabazi bamaze gutangaza ko abagera kuri 15 aribo bamaze kuburira ubuzima muri iyi mpanuaka abandi 50 barimo n’abana 6 bakaba bakomeretse bikabije ubu bakaba bahise bajyanwa mu bitaro aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Almaty bwavuze ko mu bajyanwe mu bitaro 17 bafite ibikomere bikabije ku buryo nabo nta kizere gihari cy’uko bashobora kuza kubaho.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingendo zo mu kirere muri Kazakhstan, Flighttrader24 cyatangaje ko iyi ndege yisekuye hasi nyuma y’amasegonda 19 igeze mu kirere aho yari imaze kugenda ibirometero bigera kuri 5 uvuye ku kibuga cy’indege ikaba yaguye mu gace kitwa Kyzyl Tu ikangirika bikomeye nk’uko amwe mu mashusho yafashwe abigaragaza ubwo abashinzwe ubutabazi bahise bahagera bitwaje n’imbangukiragutabara zigera kuri 40.

Ubuyobozi bwa komite y’igihugu ishinzwe indege za gisivili (Kazakhstan Aviation Committee) yahise itangaza ko ubwoko bw’indege bwa ‘Fokker 100’ bugiye guhta buhagarikwa ku isoko by’agateganyo kugeza igihe hazagenzurirwa neza icyateye iyi mpanuka mu gihe zatangiye kujya ku isoko mu 1996 nk’uko Kazakhstan Aviation Committee ibitangaza bivuze ko zimaze imyaka 23 zikora ingendo.

Ibipimo bigaragaza ko indege yahanutse imaze kugenda 5km uvuye ku kibuga cy’indege cya Almaty

Twitter
WhatsApp
FbMessenger