AmakuruAmakuru ashushye

Kayonza: Ikamyo yataye umuhanda yijira nunrugo rw’umuturage

Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Buhonde, Akagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, ubwo ikamyo ifite purake RL 3123 yinjiye mu rugo rwa Kabanda Innocent na NIRINGIYIMANA yangiza inzu zabo bikabije, inakomeretsa umwana wari uryamye.

Mu kiganiro NIRINGIYIMANA Jean Marie Vianney yahaye UMUSEKE dukesha iyi nkuru yavuze ko umwana we w’umuhungu ufite imyaka ine yari aryamye ubwo ikamyo yinjiraga mu rugo, akomereka mu gahanga ariko ngo kwa MUGANGA i MUKARANGE bababwiye ko ububabare umwana yagize budakanganye, ubu yaraye iwabo.

Ati “Amakuru yangezeho ahagana saa kumi (16h00) ndi mu kazi, njya kureba ibibaye, ikibazo cyari gikomeye ni umwana wari uryamye mu nzu aho imodoka yinjiriye. Umuntu wamuvanyemo yahise amwirukankana amujyana kwa muganga, turakurikirana aho ari kugeza ubu ni muzima. Mu mutwe hari habyimbye ariko bamukoreye ibizamini basanga ntabwo ari ububabare bukabije kugeza ubu ari mu rugo.”

Yavuze ko mu rugo hari abandi bantu ariko umwana ni we wari uryamye wenyine.

Niringiyimana avuga ko batuye ku muhanda wa kaburimbo, mu ruhande rw’iburyo umuntu avuye i Kibungo, iriya modoka yabasenyeye ngo ni remorque igendeye rimwe idakurura yari ivuye Tanzania.

Uyu mugabo aganira n’Umuseke yagize ati “Kugeza ubu ntabwo namenya icyatumye iyoba kuko n’umushoferi yahise yirukanka ajya kuri Polisi ntitwamenya ngo icyabiteye ni iki n’iki.”

Amakuru ariho ni uko iriya kamyo yari itwawe n’Umunyarwanda witwa NYANDWI Jean Damascene, bikiba yahise yishyikiriza Police sitation ya Mukarange.

Niringiyimana wasenyewe inzu yavuze ko nta kindi basaba, ati “Ni ugukurikiza procedure za assurance, igikomeye ni uko tudafite aho kuba ubu turimuka tujye kureba ahandi twaba tubaye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger