Urukundo

Kate Gustave yahaye ishimwe rikomeye Imana kubera kugera muri 2018 yishimanye n’umuryango we

Umunyamakuru wa Radiyo na Televisiyo 10 akaba anayobora ibirori  , Nkurunziza Gustave benshi bazi nka MC Kate Gustave mu itangazamakuru  yashimishijwe no kwinjira muri 2018 ameze neza kandi yishimanye n’umuryango we.

Ibi yabigaragarije ku rukuta rwe rwa instagram, yatangaje ko umuntu wese yabikora akabigeraho kugirango yishimane n’umuryango we, Kate yagize ati:”Nyamara imbabazi n’impuhwe z’Imana ziracyariho nikubwawe Mana kuba turi umuryango wishimanye kandi wishimye ntibisaba ibyamirenge erega nawe byashoboka warakoze mukundwa, 2018 bizakomeza kuko ndagukunda rukundo rwanjye Ester.

Umunyamakuru Kate Gustve abanshi bari bazi ko akiri ingaragu kuko akimara gushyira hanze ubu butumwa twashyize ubutumwa kuri facebook bubaza niba Kate yaba afite umufasha maze 80% basubiza ko ntawe afite, ibi ariko birasa naho bifitanye isano nakazi akora kuko akenshi aba mu ishami ry’imyidagaduro cyane cyane akaba anakunze kuyobora ibitaramo bikomeye bitandukanye dore ko ari nawe wari Mc mu gitaramo cyamateka Riderman yakoreye muri Petit Stade i Remera kuya 25 Ukuboza 2017. Uretse iki kandi yahanayoboye igitaramo cyabereye i Nyamirambo ubwo hasozwaga Tour du Rwanda yatwawe na Areruya Joseph. Aha yafatanyaga na Anitha Pendo nawe wari wagarutse nyuma yo kwiha ikiruhuko kubera yari atwite.

Ibi Kate Gustave yabitangaje nyuma  yuko akimara gukora ubukwe yari yiyemeje kuzitwara neza imbere y’umufasha we ngo nk’uko mu myaka irenga itandatu bari bamaze bakundana nta bibazo byabaye hagati yabo .

Icyo gihe yagize  ati “Ni ibintu bishimishije kuko ubu natangiye ubundi buzima, ubu natangiye ubundi buzima ngomba kubanamo n’umugore wanjye w’isezerano. Kuba ngiye kubana n’umukunzi wanjye w’igihe kirekire biranshimishije cyane, urukundo rwacu ruzakomera kurushaho”.

MC Kate Gustave na Nyiransabimana Esther basezeraniye kubana akaramata mu muhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2015 mu Rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa 7 i Nyamirambo.

Icyo gihe TomClose na Ishimwe Clement , umugabo wa Knowless bari bagiye gushyigikira Kate Gustave
Twitter
WhatsApp
FbMessenger