Imyidagaduro

Kate Bashabe yaciwe akayabo azira kurwana

Catherine Bashabe wamamaye nka Kate Bashabe yahamijwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama icyaha cyo gukubita no gukomeretsa rutegeka ko agomba kwishyura amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri.

Tariki 4 nyakanga 2016 nibwo Bashabe yatawe muri yombi azira gukubita bagenzi be babiri no kubakomeretsa , mu buhamya bwatanzwe nabo bakobwa igihe uyu mukobwa yamaraga kugezwa kuri station i Gikondo bavugaga ko yabakubise abahora Konti ya Instagram yari yafunguwe n’umuntu utarabashije kumenyekana.

Iyi konti yabaye intandaro yo gukubitwa iz’akabwana kw’aba bakobwa ngo uwayifunguye yandikagaho umubare w’abagabo bamaze kuryamana na Kate Bashabe baba abo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, byatumye ahamagara umwe muri aba bakobwa b’inshuti ze yakegaga ko aribo babikoze  amubwira ko n’adafunga iyo konti mu maguru mashya ashobora kubura ubuzima bwe.

Ibi bintu byaje gufata indi ntera kuri aba bakobwa uko ari babiri , Kate Bashabe aza kubajyana iwe mu rugo maze abahata inkoni karahava gusa kubw’amahirwe baza kumucika berekeza kuri Polisi ndetse amakuru aza no gusakara mu bitanngamakuru bitandukanye.

Uyu mukobwa yaje kurekurwa tariki 6 nyakanga nyuma y’iminsi igera kuri ibiri yari amaze kuriyo Station ya Polisi, gusa yakomeje gukurikiranwa ari hanze ndetse n’ikirego gikomeza gukuriranwa n’urukiko.

Kuwa 20 nyakanga 2017 ku rwandiko  rw’urukiko Igihe gifitiye kopi , rwahamije uyu mukobwa icyi cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse rwanzura ko agomba gutanga izahabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500. akishyura indishyi y’akababaro y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri  2.375.000 ndetse agatanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga 25.000.

Ibi byose byabaye uyu mukobwa ahagarariwe n’umwunganizi we mu rukiko kuko yibereye muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yagiye kumurika imideli muri gicurasi 2017 , kugeza ubu hakaba nta kanunu k’igihe azagarukira mu Rwanda.

Kate Bashabe waciwe akayabo

Kate Bashabe yagiye agaragara mu itangazamakuru ahakana ibi byakomeje kugenda bimuvugwaho avuga ko ari abashakaga kumuharabika no kwangiza izina rye , akavuga ko atize umukino wa karate ku buryo yakwifasha inkumi ebyiri wenyine.

Asanzwe ari umukobwa w’umushabitsi ndetse afite inzu ye bwite ihanga imideli yitwa Kabash Fashion House , ikorera rwagati mu mujyi wa Kigali.

Kate kandi amaze kwamamara kuko ari mu bakurikirwa cyane mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga , yabaye nyampinga mu irushanwa rya  Miss MTN mu mwaka wa 2010 ndetse no muri 2012 aba Nyampinga wa Nyarugenge.

Kate yibereye mu buryohe muri Amerika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger